Top 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo Nshya Zihumuriza Imitima Zigufasha kuryoherwa na weekend
Umuziki wa Gospel mu Rwanda urimo gutera imbere uko bwije n’uko bukeye, abahanzi n’amakorali barikugenda basohora indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse bukomeza, bukiza kandi bugashimangira ukwizera kw’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iki cyumweru, indirimbo zirindwi (7) zatoranyijwe n’abakunzi b’uyu muziki ni zo zigaragaza ubuhanga, ubutumwa bushya n’umwuka wo kuzamura imitima y’abumva.
Dore uko zikurikirana;
1. USiSiTE – Vestine & Dorcas
Abaramyi bakunzwe muri Gospel, Vestine & Dorcas, bashyize hanze indirimbo nshya igaruka ku butumwa bwo kwiringira Imana mu bihe byose. “USiSiTE” ni indirimbo yo guhumuriza abantu binyujijwe mu majwi yabo asanzwe akora ku mitima.
2. IRADUHETSE – True Promises Ministries
True Promises Ministries bakomeje umuvuduko mu gusohora indirimbo zubaka imitima. “Iraduhetse” ni indirimbo ivuga ku Mana idahinduka, isumba byose kandi ihora iruhura abayo.
3. IZUBA RYA NIJORO – David Kega
“Izuba rya Nijoro”. Yibutsa ko no mu bihe bisa n’umwijima, Imana ishobora kuvamo umucyo.
4. YEGO – New Melody Choir
New Melody Choir yaririmbye indirimbo yo kwiyegurira Imana no kuyemerera kuyobora ubuzima bw’umwizera.
5. SOOKO Y’AMAHORO – La Source Choir
“Sooko y’Amahoro” ni indirimbo iryoheye amatwi ivuga ku Mana nk’isoko idashira y’amahoro.
6. Icyampa Ukanyikorerera – Umutoni Soso
“Icyampa Ukanyikorerera” ni indirimbo yuzuye umwuka w’isengesho n’ukwiyegurira Imana.
7. Wicogora – Aline Uwera
“Wicogora”, indirimbo ikangurira abantu kudacika intege. Ifite ubutumwa bwo gukomeza imitima.
Izi ndirimbo zirindwi ni zo ziyoboye iki cyumweru, zigaragaza ubuhanzi, impano n’umurava abaramyi bo mu Rwanda bakomeje gushyira mu muziki wa Gospel. Ubutumwa bwazo burakomeza abantu mu bihe binyuranye, bukabibutsa gukomeza kwizera, kwiringira Imana no kuyigira ishingiro ry’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
N’ubwo hagiye hasohoka indirimbo nyinshi, izi ni zo zakunzwe cyane bitewe n’ubutumwa bwazo bwimbitse, uburyo zikoze ndetse n’uko zakiriwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
