Rayon Sports ishobora gusinyisha Olivier Kwizera
Rayon Sports iri mu myiteguro ikomeye yo kongerera imbaraga ikipe mbere y’uko isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rya Mutarama 2026 rizafungura ku itariki ya mbere.
Amakuru ava mu nzego zegereye ubuyobozi bw’ikipe avuga ko ibikorwa byo gushaka abakinnyi bashya bigeze kure, hagamijwe kongera ubushongore no guhatanira ibikombe by’uyu mwaka w’imikino.
Amakuru yizewe yemeza ko ikipe iri mu biganiro n’umunyezamu Olivier Kwizera ndetse n’umusatirizi Muhadjiri Hakizimana, bombi bari ku isoko nk’abakinnyi badafite amakipe.
Aba bakinnyi bombi bazwiho ubunararibonye n’impano zidasanzwe, kandi byitezwe ko bazana amaraso mashya mu ikipe imaze iminsi ivugwaho gusubira inyuma mu mikino iheruka.
Uretse abo bakinnyi babiri, Rayon Sports iravugwamo gukurikiranira hafi Faustin Kitoko Likau, rutahizamu wa Flambeau de Centre yo mu Burundi.
Ku rundi ruhande, muri Murera haravugwamo ibiganiro n’umutoza w’Umunyafuransa Bruno Ferry biravugwa ko bigeye kugera ku musozo.
Uyu mutoza ufite imyaka 58 y’amavuko arateganyirizwa kwerekwa abakunzi b’iyi kipe mu minsi ya vuba, aho azaba asimbuye Afhamia Lotfi waherukaga gutandukana na Rayon Sports kubera umusaruro utari mwiza.
Bruno Ferry si izina rishya ku mugabane wa Afurika, kuko yatoje amakipe akomeye arimo AS Vita Club (DR Congo), Azam FC (Tanzania) na Wiliete de Benguela (Angola), ndetse anakorera muri Ghana nka sporting director. Nk’umukinnyi, yabanje guca umupira mu Bufaransa akinira Paris FC.
Kugeza ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu muri Rwanda Premier League n’amanota 17, ikaba iri inyuma ya Police FC iyoboye shampiyona ku manota atandatu.
