Korali Merry Melody yizihije isabukuru y’imyaka 30 mu gitaramo gikomeye yifatanyijemo n’andi makorali akunzwe mu Rwanda
Korari Merry Melody ikorera kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yakoze igitaramo gikomeye, aho yizihije imyaka 30 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa ibinyujije mu ndirimbo. Muri iki gitaramo iyi korali yifatanyije n’amakorari akomeye azwi mu Rwanda no mu Karere mu rwego rwo gushimira Imana no gusubiza amaso inyuma ku rugendo rwayo rw’imyaka mirongo itatu.
Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa 13 Ukuboza, kibere ku Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Kaminuza y’u Rwanda i Huye, guhera saa saba n’igice z’amanywa (01:30 PM). Ni igitaramo cyatumiwemo amakorari azwi cyane arimo Ambassadors of Christ yo mu Remera, Kugana Yesu y’i Gahogo ndetse na Victorious Melody yo kuri Kigali Bilingual Church, yose akaba yifatanyije na Merry Melody mu kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gikorwa cyabaye muri gahunda yiswe “3 Decades of Grace”, aho cyari kigamije kwibuka no kwizihiza urugendo rwa Korari Merry Melody kuva yatangira mu 1995 kugeza uyu munsi, aho yakomeje kuba umuyoboro w’ubutumwa bwiza mu banyeshuri, abarangije amasomo ndetse no mu muryango mugari Nyarwanda.
Amakorari yatumiwe afite amateka akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ambassadors of Christ izwi cyane mu Rwanda no hanze yarwo kubera ubutumwa bukomeye n’indirimbo zifite ireme, Kugana Yesu ikamenyekana mu bihangano byimbitse byibanda ku kuramya by’ukuri, mu gihe Victorious Melody izwi cyane mu ndirimbo zifasha abakristo gukura mu kwizera no mu byishimo byo guhimbaza Imana.
Iyi sabukuru y’imyaka 30 yari kandi umwanya wo gushimira by’umwihariko abahoze ari abanyamuryango ba Korari Merry Melody, abayiririmbyemo mu bihe bitandukanye, n’abandi bose bagize uruhare mu kuyishyigikira mu buryo bw’umwuka n’ubw’ibikoresho, cyane cyane abarangije amasomo yabo muri Kaminuza ariko bakomeza kugira umutima wo gushyigikira umurimo wayo.
Tubibutse ko Korari Merry Melody yashinzwe mu 1995, itangira yitwa Males Melody kuko yari igizwe n’abasore gusa. Nyuma yaje guhindura izina yitwa Merry Melody ubwo yakiraga umuririmbyi wa mbere w’umukobwa. Kugeza ubu ifite indirimbo zirenga 100, zimwe muri zo zakunzwe cyane zirimo Ishuri, Molodekayi, Bagira Ubwoba n’izindi nyinshi ziboneka kuri YouTube channel yabo yitwa Merry Melody Family Choir.
