Kirasa Alain wa Gorilla FC yageneye ubutumwa umutoza wa APR FC
1 min read

Kirasa Alain wa Gorilla FC yageneye ubutumwa umutoza wa APR FC

Umutoza wa Gorilla Fc, Kirasa Alain, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino   Gorilla FC yanganyijemo na APR FC ubusa ku busa, uyu mutoza wa Gorilla FC yavuzeko umutoza wa APR Fc aba afite inzitwazo mu rwego rwo kurinda akazi ke kubera ko akina nabi.

Ubwo yari abajijwe icyo avuga k’umutoza wa APR FC, Taleb, wavuzeko yibwe penaliti ubwo bakinaga na Gorilla FC, nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Alain Kirasa yagize Ati “ Ntabwo yaberetse video? azerekana kenshi kuri telephone, ntazo yaberetse? ni urwitwazo, iyo umuntu abonye ko ikipe ye nka APR iri ku rwego rwo hasi  n’abakinnyi beza ifite, igakina nk’uko ikina muri iyi minsi, ni ukureba impamvu ashobora gutanga ku girango arinde  akazi ke, ariko ndacyeka ko kuri uyu mukino mwakurikiye twari hejuru ya APR FC”.

Tubibutse ko ikipe ya APR FC, yahise igira amanota 20 muri Shampiyona y’u  Rwanda, mu gihe ikipe ya Gorilla FC yagize 15, Police FC iyoboye urutonde ubu ifite amanota 26.

Indi mikino yabaye ku munsi wa 11 wa Rwanda Premier League:

Kuwa Gatanu: Police Fc 1-0 Gasogi United

Amagaju Fc 1-2 Rutsiro Fc.

Kuwa Gatandatu:

AS Muhanga 0-0 As Kigali

Musanze Fc 1-3 Etincelles

APR Fc 0-0 Gorilla Fc.

Indi mikino iteganyijwe 

Bugesera i Nyamata iraza kwakira Rayon Sports, Mukura Victory Sports yakire Gicumbi FF  i Huye kuri Sitade Kamena, Marines yakire Kiyovu Sports i Rubavu, iyo mikino yose izatangira saa 15:00 z’amanywa.

Ikindi wamenya n’uko El Merrikh SC izakina na Amagaju FC ku itariki  14 Ukuboza 2025, kuya  17 Ukuboza 2025 yongere ikine na Etincelles, mu gihe tariki ya 15 Ukuboza 2025, Al Hilal izakina na Rutsiro FC, tariki ya 18 Ukuboza 2025 ikine  na Kiyovu Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *