Harvest Mahoko yakiriye abaramyi bakomeye mu gikorwa kigamije kumurikira isi umucyo wa Kristo
Mami Espe yatumiwe mu gitaramo gikomeye cya Almug Week Concert ya Harvest Bible Fellowship Rwanda Mami Espe, umuramyi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ukorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga muri Holy Nation Choir, agiye kongera guhura n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Harvest Bible Fellowship Rwanda.
Uyu muramyi yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo “Namenye Neza”, ya Holy Nation Choir kimwe mu bihangano byakunzwe mu Rwanda ndetse no mu matorero menshi ya Gikristo.Iki gitaramo cyiswe Almug Week Concert kizabera muri Harvest Mahoko ku wa 14 Ukuboza 2025, guhera saa 3:00 pm kugeza saa 5:00 pm, kikazahuza abaririmbyi n’amakorali atandukanye barimo Benjamin Nanga, Chemchemi Choir na Almug Choir.

Mami Espe yatumiwe mu gitaramo gikomeye cya Almug Week Concert muri Harvest Mahoko
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ni “Kumurika Umucyo wa Kristo mu Isi y’Umwijima,” ishingiye ku murongo wo muri Matayo 5:16 usaba abakristo kuba umucyo imbere y’abantu.Mami Espe amaze kumenyekana kubera ijwi rye ritanga ihumure n’ubutumwa bwimbitse, ndetse n’indirimbo ze zigaragara mu bitabo by’indirimbo bikunze gukoreshwa mu matorero menshi mu Rwanda.

Ubutumwa bwa Mami Espe bugiye kongera gukura imitima mu mwijima muri Almug Week Concert
Abazi uyu muramyi bemeza ko afite impano idasanzwe mu kuririmba indirimbo zubaka imitima, kandi akaba ari mu bahanzi b’abagore bakomeje kuzamura ibendera rya Gospel mu gihugu.Abategura iki gitaramo batangaje ko bahisemo Mami Espe kubera uruhare rwe mu guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’uruhare rwe mu gukomeza guteza imbere impano z’urubyiruko rukorera Imana. Biteganyijwe ko azaririmbira imbaga y’abakunzi be indirimbo zagiye zituma benshi begera Imana, zirimo izikunzwe kuva mu bihe byashize kugeza n’ubu.

ADEPR Gatenga mu byishimo kubera itumirwa rya Mami Espe muri Almug Week
Kwinjiza Mami Espe muri iki gitaramo byitezweho kuzamura ireme ryacyo, dore ko ari umwe mu baramyi bafite ubunararibonye mu bitaramo bikomeye mu Rwanda. Kandi kuba azafatanya n’abandi bahanzi bakomeye bizatuma iki gikorwa kiba kimwe mu bitaramo bya Gospel bitegerejwe cyane mu mpera z’umwaka.Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahamagarirwa kwitabira iki gitaramo giteganya kuzahuriza hamwe abaramyi b’indirimbo zifite ubutumwa bukomeye, bugamije gukomeza kwibutsa abantu ko umucyo wa Kristo ari wo wakomeza kubayobora mu bihe byose.

