Mami Espe ufite Ijwi ridasanzwe yiyemeje gukoresha iyo mpano azana abantu benshi kuri kristo
ADEPR Rwimbogo igeze kure imyiteguro y’igitaramo Cyihariye cy’Amashimwe yose ya 2025 itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rwimbogo Kanombe ririmo gutegura igiterane cyihariye cy’Abanyamwuka cyiswe “Igiterane cy’Amashimwe 2025” gishingiye ku Ijambo ry’Imana ryo muri Zaburi ya 124. Iki gikorwa kigamije guhuza abakirisitu n’abandi bose bifuza gushimira Imana ,kuramya no kwigishwa Ijambo ry’Imana.

Umuramyi Mami Espe wiyemeje kurenga imipaka y’itorero rya ADEPR akajya kuramya Imana muri Harvest Mahoko yatumiwe muri ADEPR mu gitaramo cy’amashimwe
Iki giterane biteganyijwe ko kizaba kuva ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza kugeza ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, kikazabera mu rusengero rwa ADEPR Rwimbogo Kanombe. Abateguye iki gikorwa bagaragaje ko iyi minsi itatu izaba umwanya wihariye wo kongera kwibuka imirimo myiza y’Imana,kwakira inyigisho zubaka no gusangira ubuhamya butandukanye.Igiterane cy’Amashimwe 2025 kizitabirwa n’umuramyi ukunzwe cyane mu muziki wa Gospel, Mami Espe, uzaba ari we muramyi mukuru.

Igiterane Cy’Amashimwe 2025: ADEPR Rwimbogo Yiteguye Gushimira Imana hamwe na Mami Espe
Kwitabira kwe bitegerejweho kongera umwihariko n’ubwiza bw’iki giterane, binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, zigamije guhembura imitima no gukomeza abantu mu rugendo rw’agakiza.Mami Espe uherutse gutaramira muri Harvest Mahoko yabonye iminyago myinshi yabaje Kwakira ubutumwa bwiza, ndetse abatuye I Rubavu banejejwe no kubona uburyo Espe aramya Imana numutima we wose.
Abateguye igiterane barahamagarira Abantu Bose bo bi Kanombe n’abandi banyarwanda bose kuzitabira ari benshi, kugira ngo bafatanye mu gusenga no kuramya Imana. Bagaragaje ko iki giterane ari amahirwe akomeye yo kongera umubano n’Imana no kwakira impinduka nziza mu mibereho ya buri munsi.

Nyuma yo kuva I Rubavu mu gitaramo gikomeye cyabereye muri Harvest Mahoko Mami Espe akomereje I kanombe muri ADEPR
Mu mashusho atambuka ku mbugankoranyambaga arimovidewo igaragaza Umuramyi Mami Espe atanga igitekerezo ku buryo azitabira iki giterane, ikaba irimo indirimbo ye “Narakubonye”. Iyi videwo igaragaza umutima wo gushimira Imana no kuyihimbaza mu kuri no mu mwuka bishimangira ko Mami Espe yiteguye igiterane cy’Amashimwe.Umuramyi Mami Espe ubarizwa muri ADEPR Gatenga, muri Chorale Holy Nation, aho asanzwe ari umuyobozi w’indirimbo zitandukanye.Azwi cyane nk’umwe mu baramyi biyeguriye kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo mu gitabo cyifashishwa n’amatorero ya gikristo, kandi akomeje gutumirwa mu bikorwa bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana.
Mami Espe ahamya ko impano Imana yamuhaye ari nk’urufunguzo rwo gukira Kwa benshi
Uyu Mubyeyi urangwa nibyishimo bidasanzwe iyo ari kuramya Imana, yuzuye Ubuntu bw’Imana, urukundo n’umutima wo kuramya bigamije kuzana abantu benshi kuri kristo Uretse kuba azwi cyane mu ndirimbo zo mu gitabo afite nizindi nyinshi yakoze zigaragara ku mbugankoranyambaga nka YouTube ( Mami Espe) Ishyaka n’umwete Mami Espe afite bigaragara neza ko Imana igiye kumukoresha umurimo mwiza mwiki gihe ngo abantu benshi bakomeze guhemburwa kubw’impano y’Imana iri muri we.

Mami Espe wiyeguriye kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo gushima Imana nizo mu gakiza yatumiwe mu giterane kidasanzwe kizabera muri ADEPR I kanombe
Ku bifuza andi makuru ajyanye n’iki giterane, bashobora guhamagara kuri telefoni ya 0784149984.

https://youtu.be/tk3jrLd4nAo?si=jOTJSKpocjMWKzdy
