Uruhare rwa Yozefu rudakunze kuvugwa mu gihe Yezu na Mariya bavugwa cyane
3 mins read

Uruhare rwa Yozefu rudakunze kuvugwa mu gihe Yezu na Mariya bavugwa cyane

Mu gihe u Rwanda n’isi yose muri rusange twitegura kwinjira mu minsi mikuru by’umwihariko Noheri, aho hahimbazwa ndetse hakibukwa ivuka rya Yezu/Yesu, umugabo we Yozufu nta kunda kuvugwa cyane nyamara afite uruhare ntyegayezwa mu mibereho y’umuhungu we Yezu Kristu. Impuguke mu nyigisho za gikirisitu, ivuga ko umugabo wa Mariya yagize uruhare rukomeye mu buzima bwa Yesu ariko akaba akunze kwibagirana mu kwizihiza Noheri

Mu gihe Abakristu bo hirya no hino ku isi bitegura kwizihiza Noheri ku wa 25 Ukuboza, umwanditsi w’Umunyamerika Mark Creech wo mu kinyamakuru The Christian yibukije ko Yozefu, umugabo wa Mariya, akunze kwirengagizwa mu nkuru zivuga ku ivuka rya Yesu, nyamara yaragize uruhare runini kandi rukomeye mu buzima bwe bwa mbere ku isi.

Mark Creech avuga ko mu bihe bya Noheri, abantu benshi bibanda kuri Mariya, abamalayika, abashumba n’abahanga baje gusura umwana Yezu, ariko bakibagirwa Yozefu wari uhagaze iruhande, ari umugabo w’icyubahiro, w’umunyabwenge kandi w’icyitegererezo mu nshingano ze. Yozefu ni we warinze Mariya, akamushakira imibereho, akamuhungana mu bihe bikomeye amujyana mu Misiri, ariko ibyo byose ntibikunze kuvugwa mu bihe bya Noheri.

Nubwo Yozefu atigeze avuga ijambo na rimwe ryanditswe mu Byanditswe Byera, ibikorwa bye byagaragaje ukwizera gukomeye n’ubutwari budasanzwe. Inkuru y’ivuka rya Kristu ntisobanuka neza hatabayeho uruhare rwe, nubwo hari ubwo bamuca ku ruhande mu nyigisho no mu mafoto agaragaza ivuka rya Yesu.

Bibiliya imusobanura nk’umugabo uzi gukiranuka, nk’uko byanditswe muri Matayo 1:19. Yakiranukaga atari uko yabisabwaga n’itegeko gusa, ahubwo byaturukaga ku mutima. Igihe yamenyaga ko Mariya atwite umwana utari uwe, ntiyifuje kumusebya cyangwa kumugirira nabi, ahubwo yatekereje gutandukana na we mu ibanga, agaragaza ubugwaneza n’impuhwe.

Yozefu yakomeje kumvira Imana mu bihe byose. Igihe marayika yamubonekeye mu nzozi akamubwira kwemera kubana na Mariya no kumurera umwana wari wavutse ku bushake bw’Imana, ntiyazuyaje. Yamujyanye i Betelehemu mu gihe cyo kwibaruza, amuba hafi igihe cyo kubyara, amushakira aho abyarira nubwo byabereye mu kirugu.

Igihe Herode yashakaga kwica umwana Yezu, Yozefu yongeye kugaragaza kumvira Imana byihuse, ahungisha umwana n’umubyeyi we muri Egiputa nk’uko marayika yari yamubibwiye. Yagarutse mu gihugu igihe akaga kari kagabanutse, akomeza kurinda no kuyobora umuryango yashinzwe n’Imana.

Yozefu ntiyakoze ibitangaza kandi ntiyigeze agira inyigisho yavugiye mu ruhame, ariko yakoze iby’ingenzi cyane mu buzima bwa Yezu: kumurera, kumwigisha umwuga, kumujyana mu rusengero no muri Pasika buri mwaka. Ibyo byose byari ibikorwa byo kumvira Imana mu bintu bisa n’ibito ariko bifite agaciro gakomeye mu migambi y’Imana.

Mark Creech ashimangira ko Yozefu yari umuntu usanzwe, utari umuyobozi cyangwa icyamamare, ariko Imana yamugiriye icyizere ikamuha inshingano zidasanzwe zo kurinda Umwana wayo.

Asoza asaba ko muri Noheri, abantu bajya bafata umwanya wo kwitegereza Yozefu, bakamukuramo isomo ry’uko kwizera no kubaha Imana mu buzima busanzwe bishobora kugira ingaruka zikomeye. Nubwo amagambo ye atigeze yandikwa muri Bibiliya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *