Indirimbo “Yaje aje” ya Eric Niyonkuru yibutsa isi igisobanuro nyacyo cya Noheli
Umuramyi Eric Niyonkuru utuye muri Finland yagaragaje ko ivuka rya Yesu atari ikiruhuko gusa, ahubwo ari isezerano ry’Imana ryabaye impamo yo gukiza abantu ibyaha byabo
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Eric Niyonkuru utuye muri Finland akomeje kugaragaza ko ijambo ry’Imana rigifite umwanya mu buzima bwa muntu, binyuze mu ndirimbo ye nshya yitwa “Yaje aje”, ishingiye ku byanditswe byera no ku busobanuro bwimbitse bwa Noheli.
Mu ndirimbo Yaje aje, Eric Niyonkuru agaruka ku buhanuzi bwo muri Bibiliya bugira buti: “Azabyara umuhungu uzamwite Yesu, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo,” nk’uko bwanditswe muri Matayo 1:21. Iyi ngingo ayihindura ubutumwa bufatika mu muziki, agaragaza ko Yesu ataje ku bw’impanuka, ahubwo yaje afite umugambi wo gukiza.
Mu magambo y’indirimbo yumvikanamo igitekerezo kivuga ko yaje aje mu bwiza, avukana umugambi mwiza, agaragaza ko ivuka rya Kristo ryari rifite intego yo kugarura abantu ku Mana.
Uyi ndirimbo yibutsa abantu ko Noheli atari ikiruhuko gisanzwe, ahubwo ko ku bakristo Noheli ari isezerano ry’Imana ryabaye impamo, kandi ko muri Yesu ari ho habonekera ibyiza byose.
Ubutumwa bw’indirimbo busa n’ubwiyamamaza rihamagarira abantu gusubiza amaso kuri Kristo, aho amagambo ahinduwe agaragaza ko yaje kudukiza, avutse afite intego nziza, kandi ko ivuka rye rikwiye kwizihizwa mu gushima Imana yamuduhaye.
Mu magambo y’indirimbo ati: “Uwo mwana Isi yose nimuramye, ni umuhanuzi, ni umucunguzi, ni umwami uzima ingoma iteka n’iteka, akaba Emmanuel, Imana iri kumwe n’abantu. Ibi byerekana ko indirimbo idasigara ku marangamutima gusa, ahubwo ishingiye ku nyigisho z’ukwemera kwa gikristo cyane cyane muri ibi bihe tugiye kwinjira mu bihe bya Noheli.
Indirimbo Yaje aje igaragara nk’igihengano cyuje ubuhanga mu myandikire, umuziki uryoheye amatwi n’amashusho byiza, bigaragaza ko Eric Niyonkuru amaze kugera ku rwego rushimishije mu rugendo rwe rwa muzika.
Iyi ni indirimbo ya kane ye, ije isanga izindi nka: Yakoze Imirimo, Wahozeho, Nahimbazwe na Nitaenda yafatanyije na Eric Reagan. Izi ndirimbo zose zihuriye ku kuba zibumbatiye ubutumwa butanga ihumure cyane mu kogeza inkuru nziza ya Kristu.
Reba indirimbo “Yaje aje by Eric Niyonkuru
