Abana b’Abanyarwanda berekeje muri Al Nasr Football Academy
Abakinnyi bato b’Abanyarwanda, Fils Elyse Kwizera na Nabil Nassem Sangwa, bigishirizwa umupira w’amaguru muri Tony Football Excellence Program (TFEP), berekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho bagiye guhabwa amahugurwa muri Al Nasr Football Academy.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza 2025, ni bwo aba bakinnyi bombi bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali berekeza i Dubai, aho biteganyijwe ko bazamara iminsi 10 mu mahugurwa azatangira ku wa 22 kugeza ku wa 31 Ukuboza 2025.
Sangwa w’imyaka 12 na Kwizera w’imyaka 13, batoranyijwe mu bandi bana basanzwe bakinana muri TFEP, hashingiwe ku mpano n’ubushake bagaragaje mu myitozo n’amarushanwa.
Sangwa akina mu bwugarizi mu ikipe y’abatarengeje imyaka 13, yatangaje ko aya mahugurwa ayafata nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwe.
Yagize ati “Aya ni amahirwe akomeye cyane. Ngiye gukora ibishoboka byose nyabyaze umusaruro, mpeshe ishema ikipe n’igihugu, kandi nibashima imikinire yanjye byamfasha gukomeza kuzamura urwego rwanjye.”
Ku ruhande rwa Kwizera, ukina asatira izamu, yavuze ko iminsi azamara i Dubai azayibyaza umusaruro kuko ari amahirwe ashobora kumufungurira imiryango yo gukinira amakipe akomeye. Bitewe n’ubuhanga bwe, Kwizera asanzwe anamaze kugerageza no gukinira mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20 muri TFEP, ibintu bigaragaza icyizere afite mu hazaza he.
Kwizera na Sangwa bakomeje umurongo watangijwe na bagenzi babo boherejwe mu mahugurwa yo hanze, barimo Dushime Jean Claude, Ishimwe Alain Fiston na Yangiriyeneza Erirohe bagiye muri Rio Ave FC yo muri Portugal umwaka ushize.
Al Nasr Football Academy ni irerero rikomeye rishamikiye kuri Al-Nasr SC, imwe mu makipe akomeye mu Cyiciro cya Mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Rifitanye imikoranire n’irerero rya Benfica yo muri Portugal mu guteza imbere impano z’abato.
Iyi mikoranire ihuzwa kandi na Tony Football Excellence Program, dore ko amahugurwa n’imyitozo ikoreshwa muri TFEP itegurwa ku bufatanye na Benfica.
