Amateka n’Uruhare rukomeye rwa korali Elayo ADEPR Rwinyana mu Ivugabutumwa n’Imibereho Myiza y’Abaturage
Korali Elayo ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Rwinyana, Paroisse Gasave, ni imwe mu makorali amaze igihe kinini agira uruhare rugaragara mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo no mu bikorwa by’urukundo bigamije gufasha umuryango mugari. Mu myaka isaga makumyabiri n’irindwi imaze ishinzwe, iyi korali yakomeje kwiyubaka, kwagura umurimo wayo no gusiga umurage ukomeye mu muziki wa Gospel no mu mibereho myiza y’abaturage.
Korali Elayo yashinzwe mu mpera z’umwaka wa 1997 itangira ari itsinda ry’abana b’ishuri ryo ku Cyumweru, bayoborwaga n’ababyeyi barimo M. Athanase na Mutiganda Jean Claude. Icyo gihe, Itorero rya ADEPR Rwinyana ryari rikiri rishya, bityo aba bana bagahabwa amahirwe yo kuririmba mu iteraniro ry’abantu bakuru, bakarushaho gukuza impano zabo.
Uko imyaka yagiye ishira, korali Elayo yarakuze yakira abandi bana bo ku musozi wa Rwinyana, iza kuvamo chorale y’urubyiruko ya mbere kuri iri torero. Mu 2009, ubwo umubare w’abaririmbyi wari umaze kwiyongera ndetse bamwe bagashyingirwa, korali yahise ihabwa izina rya Elayo Choir n’uwari umuyobozi wayo icyo gihe, Mutiganda Jean Claude, ari na we wabaye Perezida wayo wa mbere.

Kugeza ubu, korali Elayo ifite abaririmbyi 61 bayobowe na Perezida Uwamahirwe Sandrine. Mu rugendo rwayo, iyi korali yakoze ingendo nyinshi z’ivugabutumwa hirya no hino mu Rwanda. Mu Mujyi wa Kigali, yaririmbye mu matorero atandukanye arimo Bweramvura, Jari, Gatsata, Rubonobono, Gihogwe, Karumeri, Gasave, Remera-Rugando, Kacyiru n’Itorero rya Nyarugenge. Mu ntara, yakoreye ivugabutumwa mu Turere twa Kayonza, Ngoma ndetse no mu kigo cy’amashuri cya Shyogwe Secondary School mu Ruhango.
Uretse indirimbo, korali Elayo yagaragaje urukundo rufatika mu bikorwa by’ubufasha birimo gusura abarwayi, gutanga ibiribwa ku batishoboye, kwishyurira Mituweli abadafite ubushobozi, kwishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri no kugira uruhare rukomeye mu kubaka urusengero basengeramo uyu munsi. Yanagize uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwiswe “Nibura umwe kwa Yesu”, bwagize umumaro ukomeye mu guhindura ubuzima bwa benshi.
Mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa, mu mwaka wa 2025–2026 korali Elayo yashyize imbere umushinga wo gukora album yayo ya mbere, uteganyijwe kurangira mu 2026. Kugeza ubu, imaze gukora indirimbo zirindwi, esheshatu muri zo ziri gutunganyirizwa amashusho. Indirimbo ya mbere yitwa “Tuzataha” yamaze gushyirwa ku rubuga rwa YouTube rwa Elayo Choir ADEPR Rwinyana.
Umwihariko wa korali Elayo ugaragarira mu kubaha Imana, amasengesho n’urukundo rufitanye n’abaririmbyi bayo. Ifite umubano wihariye kuko igizwe n’imiryango iririmbana: ababyeyi n’abana babo, abashakanye ndetse n’abavandimwe, bikaba bituma ikora mu bumwe n’ubwuzuzanye.
Korali Elayo ADEPR Rwinyana ni urugero rwiza rw’uko ivugabutumwa rinyuze mu muziki rishobora guhindura imitima, kubaka umuryango no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Mu rugendo rwayo rurerure, yashimiye ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR, abayobozi bayiyoboye mu bihe bitandukanye, abatoza bayo n’abaterankunga bayibaye hafi. By’umwihariko, irashimira abaririmbyi bose bayigize n’abayibayemo, bagize uruhare mu gusakaza ubutumwa bwiza bwa Kristo. Mu gihe yitegura album yayo ya mbere, korali Elayo ikomeje kuba umuyoboro w’ihumure, icyizere n’urukundo, ishimangira ko indirimbo z’Imana zifite imbaraga zo guhindura ubuzima.

Uretse indirimbo, korali Elayo yagaragaje urukundo rufatika mu bikorwa by’ubufasha

