Newcastle United yasabye ibisobanuro ku misifurire idahwitse
1 min read

Newcastle United yasabye ibisobanuro ku misifurire idahwitse

Ikipe ya Newcastle United yatangaje ko iri gusaba ibisobanuro byimbitse ku Ishyirahamwe rishinzwe abasifuzi mu Bwongereza (PGMOL) ku bijyanye n’imisifurire yabaye mu mukino banganyijemo na Chelsea 2-2 wabereye kuri St James’ Park mu mpera z’icyumweru.

Uyu mukino wa Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) wasize impaka nyinshi, cyane cyane ku ruhande rwa Newcastle, nyuma y’uko umusifuzi Andy Madley yanze gutanga penaliti bafataga nk’igaragara.

 Umutoza mukuru wa Newcastle, Eddie Howe, yavuze ko myugariro wa Chelsea Trevoh Chalobah yasunitse Anthony Gordon mu rubuga rw’amahina mu buryo bugaragara, bityo hakabaye hatanzwe penaliti.

N’ubwo byasuzumwe na VAR, icyemezo cy’umusifuzi cyagumyeho. Ikigo cya Premier League Match Centre cyasobanuye ko Chalobah “yafatwaga nk’uri mu kugenda ajyana umupira ku ruhande, kandi umupira wari hafi ye ku buryo yawugeraho mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Eddie Howe ntiyishimiye ibi bisobanuro, avuga ko ikipe ye yamaze kohereza ubusabe bwo gusobanurirwa uko icyemezo cyafashwe.

 Yagize ati: “Twifuza gusa kumva inzira batekereje banyuzemo bagera kuri kiriya cyemezo.”

PGMOL, ishinzwe imisifurire yose ya Premier League, nayo yasabwe gutanga igitekerezo kuri iki kibazo.

Igihe izi mpaka yabaga, Newcastle yari iyoboye umukino n’ibitego 2-1, ariko Chelsea yaje kwishyura mu gice cya kabiri, igitego cyatsinzwe na João Pedro nyuma y’ikosa ryakozwe na Malick Thiaw.

Uyu mwaka, Newcastle niyo kipe imaze gutakaza amanota menshi (13) ubwo yari iyoboye imikino.

 Kugeza ubu iri ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa shampiyona, ikaba yaratsinze umukino umwe gusa hanze y’ikibuga cyayo. Ku itariki ya 26 Ukuboza, izasura Manchester United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *