Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 23 Ukuboza
Turi ku wa 23 Ukuboza, 2025. Ni umunsi wa 357 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi umunani ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Muri Sudani zombi bawizihiza nk’uwahariwe abana muri ibyo bihugu.
Ibi ni Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1954: Umuntu wa mbere yahawe insimburangingo y’impyiko birakunda, bikozwe na Hartwell Harrison hamwe na Joseph Murray.
1970: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye mu buryo budasubirwaho igihugu kiyoborwa n’ishyaka rimwe rukumbi.
1985: (…)
Turi ku wa 23 Ukuboza, 2025. Ni umunsi wa 357 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi umunani ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ku munsi nk’uyu mu mateka Kiliziya Gatulika irizihiza mutagatifu John
Muri Sudani zombi bawizihiza nk’uwahariwe abana muri ibyo bihugu.
Ibi ni Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1954: Umuntu wa mbere yahawe insimburangingo y’impyiko birakunda, bikozwe na Hartwell Harrison hamwe na Joseph Murray.
1970: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye mu buryo budasubirwaho igihugu kiyoborwa n’ishyaka rimwe rukumbi.
1985: Kongere ya MRND yakiriye ubwegure bwa Musenyeri wa Kigali, Vincent Nsengiyumva mu buyobozi bukuru bw’iryo shyaka rukumbi ryabaga mu Rwanda.
2003: Abantu 234 bishwe n’iturika rya gaz mu Bushinwa.
2008: Muri Guinée habaye coup d’état nyuma y’amasaha make Perezida Lansana Conté apfuye.
Mu muziki
2018: Miley Cyrus yashyingiranywe n’umukinnyi wa filimi, Liam Hemsworth icyakora nyuma y’amezi umunani bahise batandukana.

Abavutse
1992: Havutse Mbwana Samatta, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Tanzania.

1988: Mallory Hagan wabaye Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2013.

Abapfuye
2004: Narasimha Rao, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde.
2013: Gen Mikhail Kalashnikov, Umurusiya uzwiho kuba ari we wakoze imbunda ya karacinikove izwi nka “AK-47”