Eddy Muramyi umwe mu baramyi batanze noheli mu buryo bushimishije
Eddy Muramyi yasohoye Indirimbo Nshya “Twakiriye Ubwami” Ihamya Ubwami bwa Yesu n’Amashimwe y’AbizeraUmuhanzi Eddy Muramyi yashyize hanze indirimbo nshya yise “Twakiriye Ubwami,”indirimbo ikomeza kwibanda ku nsanganyamatsiko y’amashimwe y’abizera, by’umwihariko mu gihe cy’ibirori byo kwibuka ivuka rya Yesu Kristo.
Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwimbitse buhamya ko Ubwami bw’Imana bwakiriwe mu mitima y’abamwemera, kandi ko ishimwe ari igisubizo cy’uwamenye Umwami w’ukuri.Muri “Twakiriye Ubwami,” Eddy Muramyi agaruka ku byishimo bitagereranywa byabayeho ubwo Yesu yavukiraga i Betelehemu, ahamya ko nubwo yari umwana muto yabaye Umwami wacu n’Umukiza Avuga ko ivuka rye ritari inkuru isanzwe, ahubwo ryabaye umunezero ku isi yose, kuko ari bwo Umwami w’agakiza yamenyekanye mu bantu.

Eddy Muramyi umwe mu bakunzi bo gushushanya n’amafoto akeye akaba umuramyi ufite imutekerereze yagutse mu gukora umuziki mpuzamahanga
Eddy Muramyi akomeza yumvikanisha ijwi rihamagarira abantu kwizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo. Ubutumwa bwe busobanuye neza ko kwakira Ubwami bwa Kristo atari imihango cyangwa amagambo, ahubwo ari uguhinduka k’umutima, bigendana no kubaho mu mahoro, ibyishimo mu bihe byose.Mu buryo bw’umwihariko, uyu muramyi agaragaza ko ubuzima bwo kwiyegurira Yesu bwuzuyemo ibyishimo n’amahoro adashira.
Ahamya ko mu rugendo rwo gukizwa, Kristo atanga umutwaro woroshye akuzuza imitima y’abizera amahoro adasaza n’ibyishimo bidashingiye ku biheIyi ndirimbo nshya ntiyasohotse mu buryo busanzwe; yakorewe mu gitaramo gikomeye Eddy aherutse gukora ,igitaramo cyaranzwe no gutumira abaramyi mpuzamahanga ndetse no kuririmbamo indirimbo ye yamamaye “Ijuru rirafunguye,” imwe mu ndirimbo zikozwe mu buhanga, zikunzwe mu materaniro yo kuramya mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu mwaka wa 2025 Eddy Muramyi yakomeje kwagura umurimo we mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo asohora indirimbo zikomeye zirimo “Sinachakujigamba” yakoranye na Bella Kombo na “IJURU” yakoranye na Takie Ndou wo muri Spirit of Praise, indirimbo zagaragayemo imiririmbire ya Kinyarwanda n’injyana zo muri Afurika y’Epfo Yanakomeje gutanga izindi ndirimbo zirimo “Narakijijwe,” “Amen,” na “Warakoze,”zigumya gushimangira ubutumwa bw’agakiza n’ishimwe.

Eddy Muramyi hamwe na ishimwe bass umwe mu bacuranzi babahanga bari mu Rwanda
Azwiho gukunda Imana mu buryo bwimbitse, Eddy Muramyi akunzwe no mu materaniro yiswe “Holy Room Worship Sessions,” aho yagiye asangiza abizera ubuhamya bw’urugendo rwe mu murimo, akaba mu murongo mwiza w’abahanzi bakomeye ba Gospel mu Rwanda yagiye agira uruhare mu kuzamura umuziki wo kuramya. “Twakiriye Ubwami” ije nk’umwimerere w’ishimwe ry’Ubwami bwa Kristo mu bantu ishimangira ko Yesu ari Umwami w’ibihe byose.


Eddy Muramyi Akomeje Gushimangira ko Kwiyegurira Yesu Bizana Ibyishimo n’Amahoro Adashira

“Twakiriye Ubwami” Eddy Muramyi Ahamya ko Yesu Ari Umwami Wavukiye Gukiza Isi

