Youssou Diagne yagize imvune ikomeye
Myugariro wa Rayon Sports, Youssou Diagne, yahuye n’akaga k’imvune mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025, bituma ava mu myitozo y’iyi kipe yihutanwa ajyanwa kwa muganga.
Iyi mvune Diagne yayigiriye mu myitozo yabereye mu Nzove, aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyiteguro yayo.
Uyu myugariro w’Umunya-Sénégal ntiyabashije gusoza imyitozo nyuma yo kugira ikibazo gikomeye ku kuboko kw’iburyo, aho amakuru aturuka hafi y’ikipe avuga ko igufa ryatandukanye, bikaba byasabye ko ahita ajyanwa mu bitaro.
Youssou Diagne yahise ajyanwa mu Bitaro bya Legacy, aho abaganga bamwitayeho byihuse kugira ngo basuzume uko imvune ihagaze n’igihe azamara adakina.
Nubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports butaratangaza igihe nyacyo azamara hanze y’ikibuga, biravugwa ko uyu mukinnyi ashobora kumara igihe adakina, ibintu bishobora kugira ingaruka ku bwugarizi bwa Gikundiro muri iyi minsi iri imbere.
Diagne ni umwe mu nkingi za mwamba mu bwugarizi bwa Rayon Sports, akaba yari amaze kwigaragaza nk’umukinnyi w’ingenzi mu mikino itandukanye y’iyi kipe mu marushanwa iheruka gukina. Imvune ye ije yiyongera ku zindi Rayon Sports imaze iminsi ihura na zo.
Si ubwa mbere iyi kipe igize ikibazo cy’imvune y’ukuboko, kuko Ndikumana Asman na we aherutse gukira imvune nk’iyi yagiriye mu mukino wahuje Rayon Sports na Singida Black Stars, byatumye amara igihe adafasha bagenzi be.
Ku mbuga nkoranyambaga ,abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kwifuriza Youssou Diagne gukira vuba, mu gihe bategereje kumenya icyemezo cy’abaganga ku bijyanye n’igihe azamara adakina n’uko azasubira mu kibuga.
