Chorale Horeb Yifashishije “Inyenyeri” mu Kwamamaza Umucyo w’Agakiza muri Iki Gihe cya Noheli
2 mins read

Chorale Horeb Yifashishije “Inyenyeri” mu Kwamamaza Umucyo w’Agakiza muri Iki Gihe cya Noheli

Chorale Horeb, imwe muma chorale akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, ikorera umurimo wo kuramya mu Itorero ADEPR Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, yongeye gushimangira umarava igira mu kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo.

Iyi chorale imaze kumenyekana cyane mu ndirimbo zifite imbaraga, amajwi y’umwimerere, ndetse n’amashusho y’ibitaramo bafata mu buryo bwa “Live Recording,” ibikomeje kuyihesha izina mu bakunzi b’umuziki wo kuramya.Mu rwego rwo kwizihiza ibihe by’ivuka rya Yesu Kristo, Chorale Horeb yashyize hanze indirimbo nshya yise “Inyenyeri.” Iyi ndirimbo yiganjemo ubutumwa bwimbitse bugaruka ku kimenyetso cy’inyenyeri yamurikiye abanyabwenge b’i Burasirazuba, ikabayobora kugera aho Umwami n’Umukiza Yesu yari yavukiye. Ni indirimbo igaruka ku buhanuzi, umucyo, ibyiringiro n’umunezero byazanywe n’ivuka rya Kristo.

“Inyenyeri” ikozwe mu njyana ikururira umutima mu mahoro ariko yuzuye mo ikuzo n’imbaraga z’amashimwe, ihuza neza amajwi y’abaririmbyi n’amagambo akungahaye ku Byanditswe Byera. Ubutumwa bwayo bushimangira ko Yesu ari umucyo w’isi, inyenyeri itazima mu buzima bw’abamwizera, kandi ko ivuka rye ritari inkuru isanzwe, ahubwo ari impano y’agakiza ku batuye isi yose.

Iyi ndirimbo kandi ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga za Chorale Horeb zirimo YouTube n’izindi mbuga bacishaho umurimo w’ivugabutumwa. Abakunzi b’umuziki wa Gospel bakomeje kugaragaza ko bakiriye neza iyi ndirimbo, bayishimira uburyo itanga ibyiyumviro byo gutekereza ku rukundo rw’Imana n’impano y’agakiza, cyane muri ibi bihe bisoza umwaka.

Chorale Horeb Yifashishije “Inyenyeri” mu Kwamamaza Umucyo w’Agakiza muri Iki Gihe cya Noheli

Ubuyobozi bwa chorale buhamya ko iyi ndirimbo ari umusaruro w’amasengesho, imyiteguro ihamye ndetse n’icyifuzo cyo kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu mu buryo burenze imipaka y’urusengero. Bagaragaza ko bazakomeza gukora ibihangano bifasha abantu gusabana n’Imana, no gutuma imitima y’abazumva irushaho kumurikirwa n’umucyo wa Kristo.

Mu gihe Itorero ADEPR Kimihurura ndetse n’abakunzi ba Gospel muri rusange bakomeje kwishimira iyi ntambwe nshya, “Inyenyeri” irakomeza kuba indirimbo y’ibihe, yibutsa abizera ko Yesu ari umwami wavutse kugira ngo acungure abari bazimiye, kandi ko umucyo we ukomeza kutumurikira uko ibihe bigenda bisimburana.

ADEPR Kimihurura Mu Byishimo, Chorale Horeb Itanze Impano ya Noheli mu Ndirimbo “Inyenyeri”

Chorale Horeb Yashyize Hanze Indirimbo “Inyenyeri,” Ihishura Ubutumwa bw’Umucyo wa Kristo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *