Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 25 Ukuboza
2 mins read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 25 Ukuboza

Turi ku wa 25 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 359 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi itandatu ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Noheri nziza ku bayizihiza bose hirya no hino ku Isi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1944: Umwami Yuhi V Musinga yatangiye mu buhungiro i Moba muri Congo nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda n’Ababiligi, agasimbuzwa umuhungu we Mutara III Rudahigwa.
1987: Habaye Kongere ya mbere ya FPR-Inkotanyi ari na yo yemeje ishingwa ry’uwo Muryango.
1941: Mu (…)

Turi ku wa 25 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 359 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi itandatu ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Noheri nziza ku bayizihiza bose hirya no hino ku Isi.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza mutagatifu Emmanuel, Anastasia na mutagatifu Maria.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1944: Umwami Yuhi V Musinga yatangiye mu buhungiro i Moba muri Congo nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda n’Ababiligi, agasimbuzwa umuhungu we Mutara III Rudahigwa.

1987: Habaye Kongere ya mbere ya FPR-Inkotanyi ari na yo yemeje ishingwa ry’uwo Muryango.

1941: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, Ingabo z’u Buyapani zakubise inshuro iza Hong Kong mu gitero cyarangiye u Buyapani buyigaruriye.

2000: Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashyize umukono ku itegeko rishyiraho indirimbo nshya yubahiriza igihugu cye, iyi ndirimbo yahimbwe na Alexander Vasilyevich Alexandrov.

Mu muziki

2022, 2023 na 2024: Umuhanzi Israel Mbonyi yahaye abakunzi be Noheri mu bitaramo byabereye muri BK Arena yiharira agahigo ko kuba Umunyarwanda wa mbere ucuruje amatike agashira mbere y’uko igitaramo kihabera.

Abavutse

1916: Havutse Ahmed Ben Bella wabaye Perezida wa mbere wa Algérie.

1977: Israel Vázquez, umunya-Mexique wamamaye mu mukino wa Boxing.

Abapfuye

2007: Mighty King Kong, umuhanzi wo mu Njyana ya Reggae ukomoka muri Kenya.

1989: Nicolae Ceaușescu wabaye perezida wa mbere wa Romania yapfiriye rimwe n’umugore we Elena Ceaușescu.

2024: Osamu Suzuki, Umuyapani wari Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Suzuki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *