Rayon Sports yanyomoje amakuru yayigonganishaga n’umufatanyabikorwa wayo
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize umucyo ku makuru amaze iminsi avugwa ku bukererwe mu kwishyura imishahara y’abakozi bayo, buvuga ko byatewe n’umufatanyabikorwa wayitengushye, ariko bushimangira ko uruganda rwa SKOL Brewery rutabigizemo uruhare na ruto.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko havuzwe impungenge mu batoza n’abandi bakozi b’iyi kipe, bababajwe no kubona abakinnyi bahembwe bo bakirengagizwa.
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yasabye abo batoza kwihangana, abasobanurira impamvu y’iki kibazo.
Yagize ati: “Twari dufite umufatanyabikorwa twiringiye ko azaduha inkunga y’amafaranga kugira ngo duhembe abakozi bose ku gihe. Icyakora, yakomeje kutubeshya kugeza ageze aho adutenguha burundu.”
Aya magambo yatumye benshi bakeka ko ari SKOL Brewery, kimwe mu bigo bisanzwe bifatanya na Rayon Sports.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bukuraho urujijo, butangaza ko ayo makuru atari yo. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, bwavuze buti: “Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko SKOL Brewery Ltd yaba ifitanye isano n’ubukererwe mu kwishyura imishahara si ukuri.”
Bwongeyeho ko SKOL Brewery yasohoje neza inshingano zayo zose nk’umufatanyabikorwa, kandi ko umubano wayo na Rayon Sports ukomeje kuba mwiza kandi wubakiye ku bunyamwuga n’icyizere.
Nubwo ubukungu bw’ikipe bwagize ibibazo muri iyi minsi, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bufite ingamba zirambye zo gushaka ibisubizo no gukemura ibibazo bihari, hagamijwe ko imikorere y’ikipe idahungabana.
Kugeza ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 20.
Iyi kipe irimo kwitegura umukino w’Umunsi wa 13 wa shampiyona, izahuramo na Etincelles ku wa 28 Ukuboza 2025, umukino abafana bayo bitezemo kubona impinduka nziza mu kibuga.
