Ruben Amorim yagize icyo avuga ku kubura kapiteni we
1 min read

Ruben Amorim yagize icyo avuga ku kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Manchester United, Ruben Amorim, yatangaje ko bidashoboka gusimbura kapiteni w’iyi kipe ,Bruno Fernandes, nyuma yo gukomereka ku mutsi wo mu kibero mu mukino batsinzwemo na Aston Villa ibitego 2-1 ku Cyumweru gishize.

Fernandes yasohotse mu kibuga hagati mu mukino, bituma atazakina umukino United igomba kwakiramo Newcastle kuri uyu wa Gatanu.

Nubwo Amorim atifuje gutangaza igihe nyacyo azamara adakina, yavuze ko icyizere gihari ko atazamara igihe kirekire hanze y’ikibuga.

Amakuru aturuka hafi y’ikipe avuga ko uyu Munya-Portugal ashobora kugaruka mu mukino wa derby ya Manchester izahuza United na City ku wa 17 Mutarama, bivuze ko yaba asibye imikino igera kuri itanu.

Iki ni igihombo gikomeye ku ikipe ya United, cyane ko abakinnyi b’ingenzi mu busatirizi nka Bryan Mbeumo na Amad Diallo bari mu gikombe cya Afurika (AFCON), mu gihe na Kobbie Mainoo, wari gutoranywa mu gusimbura Fernandes, nawe adahari kubera imvune yo mu kaguru.

Uretse abo, hari n’abandi bakinnyi b’inararibonye barimo Matthijs de Ligt, Harry Maguire na Noussair Mazraoui batari kumwe n’iyi kipe muri iyi minsi.

Uyu mutoza yashimangiye ko nubwo hari ibibazo by’imvune n’ibihombo by’abakinnyi, yizeye ko ikipe ishobora gutsinda.

Yavuze ko abakinnyi bakuru nka Lisandro Martinez na Luke Shaw bagomba gufata inshingano, mu gihe abakiri bato nka Jack Fletcher na Shea Lacey bashobora guhabwa amahirwe menshi yo kwigaragaza.

Manchester United irateganya guhura n’amakipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma ya Newcastle, birimo Wolves, Leeds na Burnley.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *