Arsenal ku isoko ry’igura n’igurisha
1 min read

Arsenal ku isoko ry’igura n’igurisha

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje ko iyi kipe izinjira mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ryo muri Mutarama iri maso cyane, ishaka uko yakwiyubaka neza mu gihe cy’umwaka w’imikino uri kugenda ugorana kubera imvune zikomeje kuyugariza.

Mu mpeshyi ishize, Arsenal yakoresheje amafaranga akabakaba miliyoni 250 z’ama-Pound, igura abakinnyi umunani bashya.

Icyo gihe, intego yari ukuzamura ireme ry’ikipe no kuyifasha guhangana n’imikino myinshi mu marushanwa atandukanye. Icyakora, nubwo ayo mavugurura yakozwe, ikibazo cy’imvune cyakomeje kuyugariza.

Mu mwaka ushize w’imikino, Arsenal yagizweho ingaruka zikomeye n’imvune, aho myugariro Gabriel Magalhaes yabuze imikino ya nyuma y’umwaka w’imikino.

Ibyo ntibyabujije Arsenal kurangiza ku mwanya wa kabiri muri Premier League ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, ariko yasezerewe muri ½ cya Champions League na Paris Saint-Germain.

No muri uyu mwaka w’imikino, imvune zakomeje kugaragara. Kuva ku munsi wa mbere, Kai Havertz ntiyabashije gukina, naho kapiteni Martin Ødegaard, Bukayo Saka, Gabriel Martinelli, Noni Madueke na Max Dowman bose bagize ibihe bamara hanze y’ikibuga.

Ubu ikibazo cyageze no mu bwugarizi. Mu mukino uheruka wa Brighton, Arteta yahisemo gukinisha Declan Rice ku ruhande rw’iburyo rw’ubwugarizi kubera ko Jurrien Timber yari yavunitse, naho Riccardo Calafiori akagira ikibazo mbere gato y’umukino.

Nubwo Gabriel yongeye kugaruka, ntiharamenyekana igihe Timber, Calafiori na Cristhian Mosquera bazagarukira. Arteta yavuze ko bagomba kuba biteguye byose, kuko ibihe bihinduka vuba mu mupira w’amaguru, bityo kureba abakinnyi bashya bishobora kuba ngombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *