Muhadjri Hakizimana agiye kwerekeza muri Kenya
Umukinnyi wo hagati w’Umunyarwanda, Muhadjri Hakizimana, yamaze kumvikana n’ikipe ya Nairobi United FC yo muri Kenya ku masezerano y’amezi atandatu.
Aya masezerano azatangira gukurikizwa guhera muri Mutarama 2026, aho uyu mukinnyi ategerejwe gufasha iyi kipe mu marushanwa atandukanye arimo Shampiyona ya Kenya n’Igikombe cya CAF Confederation Cup.
Hakizimana yari amaze igihe adafite ikipe kuva mu Ukwakira, ubwo yatandukanaga na Police FC ku bwumvikane bw’impande zombi.
Nubwo yavugwaga mu makuru y’igura n’igurisha nk’uwashoboraga kwerekeza muri Rayon Sports, uyu mukinnyi yahisemo amahirwe yo gukinira muri Kenya, aho azahurira n’undi Munyarwanda bakinana, Prince Buregeya.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Kenya, Hakizimana yatangaje ko yahisemo amasezerano magufi agamije kongera kwisuzuma no gushyira imbaraga mu kwitwara neza.
Yagize ati: “Twumvikanye amasezerano y’amezi atandatu. Ndashaka gutanga byose mfite no kwizamura mu rwego rw’umukinire yange. Numva ari intambwe nziza kuri njye.”
Nairobi United FC ifite icyizere ko ubunararibonye bwa Hakizimana buzafasha ikipe kongera imbaraga mu kibuga hagati, cyane cyane mu mikino ya CAF Confederation Cup aho batarabona intsinzi mu mikino ibiri bamaze gukina mu itsinda B.
Kugeza ubu, iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma w’itsinda nta nota rimwe ifite .
Muri shampiyona, Nairobi United iri ku mwanya wa 10 n’amanota 16 mu mikino 10 imaze gukina, irushwa amanota 10 na AFC Leopards iyoboye urutonde, nubwo Leopards yo imaze gukina imikino myinshi.
Hakizimana ategerejwe kugera i Nairobi ku wa Mbere saa munani n’iminota 50 z’amanywa, aho azahita atangira imyitozo n’abo azakinana ku wa Kabiri.
