Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 27 Mutarama
Turi ku wa 27 Mutarama 2026.
Ni umunsi ku Isi hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abayahudi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barenga 100 bakiriwe n’u Rwanda nyuma yo guhunga imirwano yari ihanganishije Umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR ndetse na Wazalendo.
2025: Umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Goma.
2025: Umutwe wa FDRL ku ufatanyije n’ingabo za FARDC bateye ibisasu mu Rwanda, ibitero byahitanye (…)
Turi ku wa 27 Mutarama 2026.
Ni umunsi ku Isi hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abayahudi.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Vitalian
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barenga 100 bakiriwe n’u Rwanda nyuma yo guhunga imirwano yari ihanganishije Umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR ndetse na Wazalendo.
2025: Umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Goma.

2025: Umutwe wa FDRL ku ufatanyije n’ingabo za FARDC bateye ibisasu mu Rwanda, ibitero byahitanye Abanyarwanda 16.
2013: Abantu 242 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yafashe akabyiniro ko muri Brésil.
Mu muziki
2015: Konti ya Taylor Swift yashimuswe n’abantu batangira kwandikaho ibyo bishakiye, bituma konti ye ihagarikwa by’igihe gito kuko yari umuntu wa kane ukurikirwa na benshi ku Isi aho bageraga kuri miliyoni 51 icyo gihe.

Abavutse
1940: Petru Lucinschi wabaye perezida wa kabiri wa Moldova.

1972: Josh Randall, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.

Abapfuye
2018: Ingvar Kamprad washinze ikigo cya IKEA kimenyerewe mu gukora ibikoresho byo mu rugo.
2024: Pasiteri Mpyisi yitabye Imana afite imyaka 102.