Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya12 Werurwe
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya12 Werurwe

Turi ku wa 12 Werurwe 2026.
Ni umunsi wahariwe ubwisanzure bw’abakoresha internet ntibakumirwe ku makuru runaka y’ibyo bashaka kureba.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1993: Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya IDC, André Louis, yanditse ashyigikira ijambo rya Léon Mugesera rihamagarira abantu kwica Abatutsi.
1999: Mu Rwanda hashyizweho Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
1992: Ibirwa bya Maurice byahindutse Repubulika.
1993: Umujyi wa Mumbai mu Buhinde waturikirijwemo (…)

Turi ku wa 12 Werurwe 2026.

Ni umunsi wahariwe ubwisanzure bw’abakoresha internet ntibakumirwe ku makuru runaka y’ibyo bashaka kureba.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya irizihiza Mutagatifu Innocent na Mutagatifu Maximilian.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1993: Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya IDC, André Louis, yanditse ashyigikira ijambo rya Léon Mugesera rihamagarira abantu kwica Abatutsi.

1999: Mu Rwanda hashyizweho Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

1992: Ibirwa bya Maurice byahindutse Repubulika.

1993: Umujyi wa Mumbai mu Buhinde waturikirijwemo ibisasu abantu 300 bahasiga ubuzima abandi babarirwa mu majana barakomereka.

2020: Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse ingendo z’indege zerekeza ku mugabane w’u Burayi bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyari cyatangiye gukwirakwira ku muvuduko wo hejuru.

Mu muziki

1967: Pink Floyd yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ayita “Arnold Layne.”

Abavutse

1910: Masayoshi Ōhira wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani.

1911: Gustavo Díaz Ordaz wabaye perezida wa Mexique.

Abapfuye

1925: Hapfuye Sun Yat-sen wabaye perezida wa mbere w’u Bushinwa.

2002: Hapfuye Spyros Kyprianou wabaye perezida wa kabiri wa Cyprus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *