Liverpool yatandukanye n’umutoza wayo
Ikipe ya Liverpool yatangaje ko Aaron Briggs wari umutoza wayo w’imipira y’imiterekano (set-pieces) yatandukanye n’iyi kipe ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma y’igihe kirekire iyi kipe igaragaza ibibazo bikomeye mu gukiza izamu no gutsinda iyi mipira.
Ibi bibaye nyuma y’uko Liverpool itsinze Wolves ibitego 2-1, ariko ikongera gutsindwa igitego cyaturutse ku mupira w’imiterekano, kiba icya 12 iyi kipe itsinzwe mu mikino ya shampiyona y’uyu mwaka.
Ibyo bivuze ko hafi kimwe cya kabiri cy’ibitego Liverpool yatsinzwe byose byaturutse ku mipira w’umuterekano, ibintu byateye impungenge ubuyobozi n’abatoza bayo.
Umutoza mukuru Arne Slot ntiyahishuye ko adashimishijwe n’iki kibazo. Yigeze kuvuga ko nubwo Liverpool ihagaze neza ku rutonde rwa shampiyona, imyitwarire mibi mu mipira y’imiterekano iri kuyidindiza cyane. Yongeyeho ko iyo iyi kipe iza kuba ihagaze neza mu kubyaza umusaruro iyi mipira yari kuba iri ku mwanya mwiza kurushaho.
Aaron Briggs yari yinjiye mu batoza ba Liverpool muri Nyakanga 2024 nk’ushinzwe iterambere ry’abakinnyi ku giti cyabo, aza kugirwa umutoza wa set-pieces muri Nzeri y’uwo mwaka.
Nubwo azwi nk’umutoza witanga kandi wagize uruhare mu kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize, ubuyobozi bwa Liverpool bwabonye ko hakenewe gufata izi ngamba kubera ko ibibazo byakomeje.
Kugeza ubu, inshingano zo gutegura imyitozo y’imipira y’imiterekano zigiye gufatwa n’abandi batoza basanzwe barimo Arne Slot ubwe, Sipke Hulshoff na Giovanni van Bronckhorst, mu gihe hateganywa gushakishwa undi mutoza uzasimbura Briggs mu gihe kiri imbere.
Ubuyobozi bwa Liverpool bwagaragaje ko nubwo gutandukana na Briggs ari intambwe ikomeye, bidafatwa nk’umuti wihuse w’ibibazo byose.
