Ubutumwa bushya mu mwaka mushya: Gentil Misigaro agiye gutaramira bwa mbere i Grand Rapids muri Amerika
2 mins read

Ubutumwa bushya mu mwaka mushya: Gentil Misigaro agiye gutaramira bwa mbere i Grand Rapids muri Amerika

Mu gihe abantu bari mu byishimo byo gusoza umwaka no gutangira umushya, abo muri Amerika by’umwihariko abanyarwanda batuye I Grand Rapids bagiye gutaramirwa n’umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gentil Misigaro. Iki gitaramo cyihariye giteganyijwe ku wa 31 Ukuboza 2025, kigamije gufasha Abanyarwanda n’abandi batuye Michigan gusoza umwaka mu buryo bw’umwuka no gutangirara 2026 bafite icyizere.

Gentil Misigaro, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Grand Rapids, Michigan, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitaramo cyihariye kizafasha abantu gusoza umwaka wa 2025 no kwakira 2026 mu mwuka w’amasengesho no kuramya Imana.

Iki gitaramo gifatwa nk’umwihariko ukomeye kuri Gentil Misigaro, kuko ari bwo bwa mbere agiye gutaramira muri uyu mujyi, ibintu byakiriwe neza cyane n’abantu benshi bavuga Ikinyarwanda batuye muri Michigan no mu bice biyikikije. Abakunzi b’ibitaramo byo kuramya bagitegereje nk’umwanya wo kongera kwegera Imana no kwiyubaka mu buryo bw’umwuka.

Amakuru dukesha InyaRwanda, Gentil Misigaro yasobanuye ko intego nyamukuru y’iki gitaramo atari ugusetsa cyangwa gususurutsa abantu gusa, ahubwo ari ukubafasha kwinjira mu mwaka mushya bafite imitima mishya n’imbaraga nshya zo gukorera Imana.

Yagize ati: “Ni igitaramo kigamije gufasha abantu kwinjira mu mwaka mushya bambitswe imbaraga nshya, bafite imitima icyeye, kandi bafite icyizere cy’umwaka mushya muhire. Twifuza ko buri wese uza muri iki gitaramo azahava yumva yarasubizwemo imbaraga zo mu mutima.”

Yakomeje avuga ko ubutumwa bw’iki gitaramo bushingiye ku ijambo ry’Imana ryo muri Ezekiyeli 36:26 rigira riti: “Nzabaha umutima mushya, nshyiremo umwuka mushya,” aho yasobanuye ko ari ryo shingiro ry’inyigisho n’indirimbo bizaririmbwa muri iryo joro ridasanzwe.

Gentil Misigaro yanatangaje ko muri iki gitaramo azifatanya n’abandi baramyi bo muri Michigan, mu rwego rwo guhuza amajwi n’imitima, no gutanga umwanya wihariye wo kuramya Imana mu bumwe n’ubwuzu, buri wese yumva ko ari igice cy’umuryango umwe w’abizera.

Iki gitaramo cyitezweho gufasha benshi gusoza umwaka wa 2025 mu masengesho no mu gushimira Imana ku byo yabagejejeho, baninjira mu mwaka wa 2026 bafite icyizere, amahoro n’icyerekezo gishya mu mibereho yabo ya buri munsi.

Biteganyijwe ko kizatangira saa mbiri z’ijoro (8:00 PM), kikazaherekeza abacyitabiriye mu isaha yo kwambuka umwaka bakira 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *