AFCON2025 – Umutoza wa Misiri yanenze ubuyobozi bwa CAF
Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Misiri, Hossam Hassan, yatangaje ko umukino banganyijemo na Angola ari igihamya cy’uko ikipe ye yiteguye neza icyiciro gikurikiraho cya 1/8 mu Gikombe cya Afurika cya 2025, anagaragaza impamvu zo guhinduranya abakinnyi ndetse n’ibitekerezo bye ku ihinduka rya gahunda y’iri rushanwa.
Misiri yanganyije na Angola ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri Stade Adrar, wari uwanyuma mu itsinda B. Nubwo nta ntsinzi yabonetse, Misiri yayoboye itsinda, irusha Afurika y’Epfo, Angola na Zimbabwe, bityo ikatisha itike yo gukomeza mu mikino yo gukuranwamo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Hossam Hassan yavuze ko uwo mukino wari amahirwe yo guha abakinnyi benshi umwanya wo gukina.
Yagize ati: “Twifuzaga kugerageza abakinnyi batandukanye, kandi byadufashije kubona uko bahagaze. Twageze ku musaruro mwiza mu mikino itatu yose yo mu matsinda.”
Yasobanuye ko guhinduranya abakinnyi byatewe n’igihe gito cyari kiri hagati y’umukino wa Afurika y’Epfo n’uwa Angola, bityo bikaba byari ngombwa kuruhutsa bamwe. Yanavuze ko yishimiye umusaruro w’abakinnyi bari mu Gikombe cya Afurika ku nshuro yabo ya mbere.
Ku bijyanye n’abakinnyi babuze, Hassan yatangaje ko Mohannad Lasheen azakorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane uburemere bw’imvune ye, mu gihe Trezeguet na Marwan Attia batakinnye kubera amakarita y’umuhondo bari barabonye mu mikino yabanje.
Uretse iby’umukino, umutoza wa Misiri yanenze icyemezo cya CAF cyo guhindura igikombe cya Afurika kigakinwa buri myaka ine aho kuba buri myaka ibiri.
Yavuze ko atumva impamvu Afurika yakwigomwa umwihariko wayo, ashimangira ko abakinnyi b’Abanyafurika batishimiye iyo mpinduka.
Yagize ati: “Niba FIFA ivuga kubahana, igomba no kubahana Afurika, abakinnyi bayo n’imiryango yabo.”
Nubwo hari abakinnyi nka Achraf Hakimi bashyigikiye iyo mpinduka bavuga ko izazamura agaciro k’irushanwa, impaka ziracyakomeje.
