Rayon Sports ikomeje kwibasirwa n’imvune
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino ukomeye izahuramo na AS Muhanga mu gihe ikirimo guhangana n’ikibazo cy’imvune z’abakinnyi bayo bakomeye.
Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2025, ukazaba ari amahirwe yo kongera kwiyubaka nyuma y’igihe iyi kipe ititwaye neza muri shampiyona.
Rayon Sports iri mu bihe bigoye, aho imvune nyinshi zakomeje kuyidindiza bigatuma itabasha kubona umusaruro ufatika. Kuri ubu, iyi kipe iri ku mwanya wa munani ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda, ibintu bitari bisanzwe ku bafana bayo. Abakinnyi barimo Youssou Diagne na Aziz Bassane ni bamwe mu bagikomeje kwivuriza imvune, bikaba bigaragara ko bagikenewe cyane mu busatirizi.
Gusa hari inkuru nziza ku ruhande rwa Rayon Sports, aho Bigirimana Abedi na Tambwe Gloire bari mu bakinnyi batangiye kugaruka neza nyuma y’imvune bari bamaranye iminsi. By’umwihariko, Bigirimana Abedi wari umaze igihe afite ikibazo cy’imvune munsi y’ikirenge, yagarutse mu myitozo kandi biteganyijwe ko ashobora kugaragara muri uyu mukino bitewe n’uko imyiteguro ye igenda imeze.
Nubwo Rayon Sports ifite aba bakinnyi bagarutse, izakina uyu mukino idafite Ndayishimiye Richard, umwe mu bakinnyi bakomeye mu kibuga hagati.
Uyu mukinnyi ukomoka mu Burundi yujuje amakarita atatu y’umuhondo, bikamusaba gusiba uyu mukino. Kubura kwe ni igihombo ku mutoza mushya Bruno Ferry, umaze gutoza umukino umwe gusa kuva yagera muri iyi kipe.
Ku rundi ruhande, AS Muhanga izajya muri uyu mukino yiteguye gukoresha amahirwe yo guhura na Rayon Sports itari mu bihe byiza.
Gusa abafana ba Gikundiro bakomeje kugira icyizere ko iyi kipe ishobora kwisubiza icyubahiro, cyane cyane nyuma yo kunganya na Etincelles FC igitego 1-1 ku munsi wa 13 wa shampiyona.
