AS Muhanga yageze ku isoko ry’igura n’igurisha
Nyuma yo kumara igice cya mbere cya shampiyona ya Rwanda Premier League (RPL) idashobora kuva mu myanya ihabanye n’amanota make, umutoza wa AS Muhanga, Moussa Gatera, yatangaje ko iyi kipe ikeneye kongerwamo abakinnyi bashya mu isoko ry’igura n’igurisha rigiye gufungurwa mbere y’uko hatangira imikino yo kwishyura.
AS Muhanga iri ku mwanya wa kabiri uhereye hasi ku rutonde rwa shampiyona, aho imaze gukina imikino 14 ikagira amanota 12 gusa. Gatera yavuze ko gukomeza kuguma mu cyiciro cya mbere bizasaba kongera imbaraga mu bakinnyi, by’umwihariko mu myanya ifite intege nke.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Gatera yagize ati: “Igihe kirageze ngo twinjizemo abakinnyi bashya niba dushaka guhangana neza mu mikino yo kwishyura. Turimo gusuzuma imyanya ikeneye kongerwamo imbaraga n’abakinnyi bashobora kudufasha.”
Uyu mutoza yashimangiye ko nubwo hari icyuho mu bakinnyi, bitavuze ko bashaka kuzana umubare munini wabo.
Yagize ati: “Ntabwo turi kuvuga kuzana abakinnyi 10 cyangwa 20. Dukeneye kongera ubushobozi cyane cyane mu busatirizi. Ubu dufite rutahizamu umwe gusa, wakinnye umukino umwe akagira imvune.”
Mu mikino itanu iheruka, AS Muhanga yanganyije ibiri itsindwa itatu, ibintu byakomeje kuyishyira mu kaga ko kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama 2026, ari ryo rya kabiri muri shampiyona, rizafungurwa ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama rigafungwa tariki ya 31 Mutarama.
Gatera yavuze ko intego ari ukuzana abakinnyi bafite ubunararibonye, cyane cyane mu bwugarizi no hagati mu kibuga, kugira ngo bafashe ikipe gutsinda ibitego byinshi no kubona umusaruro mwiza.
AS Muhanga imaze gutsinda imikino itatu, inganya itatu itsindwa umunani muri iyi shampiyona. Izagaruka mu kibuga tariki ya 4 Mutarama 2026, yakira Rayon Sports mu mukino utegerejwe na benshi.
