Rutahizamu wa Al Hilal FC yatanze ubutumwa
1 min read

Rutahizamu wa Al Hilal FC yatanze ubutumwa

Rutahizamu wa Al Hilal FC, Emmanuel Flomo, yatangaje ko afite intego yo gusoza shampiyona y’u Rwanda ari we uyoboye abandi mu gutsinda ibitego, nyuma yo gutangira neza umwaka w’imikino wa Rwanda Premier League.

Uyu musore ukomoka muri Liberia amaze gutsinda ibitego bitandatu mu mikino icyenda ya shampiyona, n’ubwo yatangiriye mu kibuga imikino ibiri gusa. Flomo avuga ko ikimuhangayikishije atari ugutangira cyangwa gusimburwa, ahubwo ari ugufasha ikipe igihe cyose umutoza amuhaye amahirwe.

Yagize ati: “Ndanezerewe n’uko ndi kwitwara. Iyo natangiranye n’abandi cyangwa ninjiye nvuye ku ntebe y’abasimbura, ngerageza gukora icyo umutoza ansaba. Shampiyona irakomeye, ariko niteguye gutanga byose mu mikino iri imbere.”

Kugeza ubu, Flomo ari inyuma y’igitego kimwe gusa ugereranyije na Taiba Mbonyumwami wa Marines uyoboye abandi n’ibitego birindwi. Anganya kandi ibitego na Lola Kanda Moise na Hussein ‘Tchabalala’ Shaban mu bahatanira igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi.

Uyu rutahizamu amaze kumenyekana cyane nk’umusimbura ugira uruhare runini mu guhindura umukino.

Ku wa Mbere nimugoroba, yinjiye mu kibuga asimbuye atsinda ibitego bibiri mu mukino Al Hilal yatsinzemo AS Kigali ibitego 4–2 kuri Stade ya Kigali Pelé. Ibyo bitego byatsinzwe ku munota wa 71 n’uwa 89 byahesheje Al Hilal amanota atatu y’ingenzi.

Flomo yongeyeho ati: “Nifuza gutsinda ibitego byinshi no kugera ku kintu kidasanzwe, ariko icy’ingenzi kurusha byose ni ugufasha ikipe yanjye gutsinda imikino myinshi ishoboka.”

Ibyo bitego bibiri byari ubwa kabiri abikoreye muri uyu mwaka w’imikino, bituma agira ibitego bitandatu kuva yagera muri Al Hilal avuye muri LISCR FC yo muri Liberia mu Ukwakira 2025.

Mbere yaho kandi, yari yatsinze igitego cyo kunganya ku munota wa nyuma mu mukino banganyijemo na Marines.

Nyuma y’imikino icyenda, Al Hilal ifite amanota 17 ikaba iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *