Umuramyi Valentin afatanyije na Niyo Patric bashyize hanze indirimbo nziza cyane yitwa ” Ntayindi Mana “
1 min read

Umuramyi Valentin afatanyije na Niyo Patric bashyize hanze indirimbo nziza cyane yitwa ” Ntayindi Mana “

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki uramya kandi uhimbaza Imana mu Rwanda no mumahanga, abahanzi babiri b’impano nshya Valentin na Niyo Patric bashyize hanze indirimbo bise Ntayindi Mana.

Iyi ndirimbo nshya icuranzwe mu buryo benshi bazi nk’Igisirimba, imvugo ikunze gukoreshwa mu njyana zihimbaza Imana, ikaba yanditswe mu magambo akora ku mitima, ahumuriza ndetse akanatwibutsa ko nta yindi Mana dukwiye guhimbaza uretse Imana Ishoborabyose.

Ubutumwa bw’ingenzi

Mubutumwa bwingengi twagarukaho naho baririmba bati:

Ntayindi Mana ikwiriye gushimwa, ntayindi Mana ikwiriye guhimbazwa. Ninde wundi twapfukamira atari wowe? Aho wadukuye turahibuka, hari habi cyane. Wahinduye amateka y’ubuzima, uduha imibereho mishya, uratwambika turaberwa…

Aya magambo agaragaza uburyo Imana yahinduye amateka y’abantu, ikanabaha ubuzima bushya, umutekano, n’icyizere. Iyi ndirimbo kandi itanga ubutumwa bwo gushimira Imana ku bw’ibitangaza yakoze no ku bw’urukundo idahwema kugaragariza abana bayo, harimo no guhindura ubuzima bw’imfubyi n’abandi bose bari mu bwigunge.

Nubwo ari abahanzi bakiri bato ku isoko ry’umuziki, Valentin na Niyo Patric bamaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe. Iyi ndirimbo yabo nshya ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko bafite icyerekezo gikomeye cyo kuzamura umuziki wabo ndetse nogukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana bukagera kw’Isi yose .

Indirimbo “Ntayindi Mana” yanditswe neza, amagambo yayo yuzuye icyubahiro, ishimwe n’amarangamutima y’ukuri. Uburyo icuranzwe mu gisirimba bituma irushaho gufata abantu mu mutima, ikabinjiza mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.

Abakunzi b’umuziki wa gospel bose bashobora kumva “Ntayindi Mana” ku mbuga nkoranyambaga z’ababahanzi, harimo YouTube, Spotify, ndetse n’izindi platforme zitandukanye. Kugeza ubu, abamaze kuyumva bayakiriye neza, bavuga ko ari indirimbo isubizamo ibyiringiro kandi ifasha gusabana n’Imana mu buryo bwimbitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *