Umuramyi uzwi ku izina rya Tonzi nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “ Urufunguzo” afitiye abakunzi be akandi gashya gatangaje
3 mins read

Umuramyi uzwi ku izina rya Tonzi nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “ Urufunguzo” afitiye abakunzi be akandi gashya gatangaje

Tonzi arambye mu muziki wa Gospel dore ko awumazemo imyaka irenga 20. Igitaramo cye cya mbere yishyuje amafaranga ijana (100Frw) mu myanya y’icyubahiro (VIP), mu gihe mu myanya isanzwe byari ukwishyura mirongo itanu (50 Frw). Iki gitaramo cy’agashya cyabaye mu 1993 muri St Andre i Nyamirambo. Icyo gihe Tonzi yigaga muri APACE.

Uyu muramyikazi usanzwe witwa Uwitonze Clemantine wamamaye nka Tonzi akomeje kwandika amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu ari mu myiteguro yo kumurika igitabo cya mbere yanditse nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya.

Kuri ubu ari mu bahanzi bafite ibigwi bikomeye mu rw’imisozi igihumbi ndetse uyu mwaka wa 2025 uzasiga yicaye ku ntebe y’Ubwamikazi bw’umuziki nyarwanda mu bafite Album nyinshi kandi zengetse kuko ateganya kuwumurikamo Album ya 10, ibintu bitarakorwa n’undi muhanzikazi uwo ari we wese mu Rwanda.

Tonzi yavuze ko iyi ndirimbo irenze kuba ari indirimbo gusa kuko ngo ari ubutumwa budasanzwe burimo ihishurirwa rikomeye Imana yamushyize ku mutima ngo arisangize abana b’Imana muri iki gihe, ndetse ngo muri iyi ndirimbo Imana yongera kutwibutsa ko turi abantu b’agaciro kurusha ibindi biremwa byose kandi ko buri wese yamuhaye impamba izamubeshaho ku isi ari rwo rufunguzo ruzamufasha kubaho neza muri iyi si. Nk’uko tubibona mu Itangiriro 1: 26 aho Imana  ivuga ngo tureme umuntu ase natwe, atware, abe umutware kandi Imana ntiyakugira umutware udafite icyo utwara, rero yaduhaye isi ngo tuyibemo neza ngo tuyitware, dukoresheje imfunguzo zitandukanye yagiye iha buri wese.

Gusa nubwo bimeze bityo hari igihe imigambi Imana idufiteho idasohora kubera ko izo mfunguzo hari igihe zidakoreshwa neza kuko hari bamwe batazi niba bazifite, hari abazifite batazi kuzikoresha, hari abazibye abandi, hari n’abazikoresha neza, uwo ukaba ari umugisha ukomeye kubimenya no kuzikoresha neza.

Tonzi, yakomeje avuga ko ibyo byose ari bimwe mu bikubiye mu gitabo cye ari gutegura, azabamurikira abakunzi be vuba. Yavuze ko iyi ndirimbo ari ‘introduction’ y’igitabo yanditse. Ati: “Inzitizi zose tugenda duhura nazo mu buzima bwa buri munsi n’ibikomere bitandukanye bidusigira, tuzareba uburyo umuntu ahatana akabyigobotora akoresheje imfunguzo yahawe n’ Imana.”

Yasezeranyije abakunzi be ko abahishiye ibyiza byinshi harimo n’iki gitabo azabamurikira vuba, abasaba kumuba hafi bakamushyigikira, aboneraho no kubashimira urukundo bamugaragariza iteka bashyigikira umuhamagaro wa. Yanashimiye by’umwihariko itsinda rye n’umuryango we bamufasha umunsi ku wundi kugira ngo abashe gushyira hanze ibihangano bye, abasabira imigisha.

Tonzi ni umwe mu baramyikazi bamaze igihe kirekire mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba ari n’umwe mu bahanzi bubashywe ku bw’ibihangano byiza byomora imitima y’abababaye bigasubiza intege mu batazifite.

Uyu muramyikazi usanzwe ari na Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi, yavuze kandi ko ibyo Imana izamushoboza azabikora byose. Yumvikanishije ko azashyira hanze indirimbo nyinshi cyane kuko “Imana yampaye umugezi w’indirimbo zidakama, uko nzajya nshobozwa kuzikora muri studio nzajya nzisangiza abana b’Imana”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *