
Nyuma yo gukora igikorwa cy’ubutwari itsinda ry’abaramyi Power of the cross bagiye gukora igitaramo bise “ Haracyari Ibyiringiro”
Power of the Cross yavutse mu mwaka wa 2007 ivukira mu rusengero rwa Kimironko Gospel Church, gusa ku bwa gahunda yo gufunga insengero zitujeje amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), aho bakoreraga barahafunze ubu basigaye barepetera muri studio ku Muhima bakanakora ibindi bikorwa by’itsinda.
Iri tsinda ry’abaramyi bagiye batandukanye bava mu matorero atandukanye n’amadini atandukanye bagahuzwa no kuririmbira Imana bagiye gukora igitaramo bise “ haracyari ibyiringiro” nyuma yo gufasha abana 100 batishoboye b’I Masaka.
Ni itsinda rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho bafite indirimbo nyinshi zirenga 20 n’izindi zikiri mu bubiko. Bafite album 2 ndetse barateganya gukora live recording mu mpera z’uyu mwaka. Kandi bamaze iminsi micye bashyize hanze ama Session y’indirimbo zigera ku icumi 10 kandi zikomeje guhembura abantu batari bacye.
Perezida wa Power of the Cross mu Rwanda, Manoah Ntisinzira, yavuze ko bateguye ibikorwa by’ivugabutumwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye n’ibitaramo byo kuvuga ubutumwa bwiza. Igitaramo cya mbere kizaba tariki 20 Nyakanga 2025 kibere ku Kimironko kuri CityLight Foursquare Church. Kwinjira bizaba ari Ubuntu, aho bazaba bayobowe na Bishop Prof Fidele Masengo ni we uzagabura ijambo ry’Imana muri iki gitaramo cy kugarurira abantu ibyiringiro, kikaba cyarateguwe na Power of the Cross yamamaye mu ndirimbo zirimo “Super Power”, “Umwami naganze” n’izindi. Iki gitaramo kikaba kigamije gusubizamo abantu ibyiringiro dore ko kitwa “Haracyari ibyiringiro”.
Power of the Cross Ministries yaherukaga gukora igitaramo mu 2022, igiye gukora iki gitaramo nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yakoze igikorwa cy’urukundo cyabaye tariki ya 6 Nyakanga 2025, aho yasura Ishuri Ribanza rya Ecole Primaire Cyeru riherereye mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.
Umuyobozi w’iki kigo akaba yarashimiye Power of the Cross Ministries ku bufasha bwatanzwe mu mwaka ushize wa 2024, bugatuma abana biga neza batagize ikibazo cy’ibikoresho ndetse bagahabwa amafunguro ku ishuri, aho abana berekanye impano zabo mu mbyino gakondo, urugero nk’indirimbo n’imbyino z’umuco nyarwanda bambaye amayugi, hakurikiraho imbyino zigezweho (modern dances). Umwana w’umukobwa witwa Neira wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yaje kuza ku isonga mu mikino y’imbyino, ahabwa igihembo cyihariye kubera ubuhanga yagaragaje.
Mu gihe cya Saa Munani hatangiye umukino w’umupira w’amaguru wahuje abana biga mu wa Gatandatu w’Amashuri Abanza, warangiye hafi Saa Kenda. Uyu mukino wakurikiwe n’igihe cyo guhemba abana bagize uruhare mu gususurutsa abashyitsi babyina, bakanakina umupira w’amaguru, ari na ho Neira yashimiwe by’umwihariko, umwana ukiri muto watangaje ko nakura yifuza kuzaba umubyinnyi ukomeye. Si ibi gusa kandi hakurikiyeho guhemba abana 100 bo kuva mu wa mbere kugera mu wa Gatandatu, aho buri mwana yahawe amakayi 12, amakaramu 3, irati hamwe n’amafaranga yo kubishyurira amafunguro ku ishuri mu gihe cy’umwaka wa 2025-2026 uzatangira muri Nzeri 2025.
Umuyobozi Mukuru wa Power of the Cross Ministries ku rwego rw’isi, Maurice Ndatabaye, yatanze ubuhamya ko na we yigeze gufashwa n’umuntu ubwo yari afite ubushobozi buke, bikamufasha kurangiza amashuri ya Kaminuza kugeza kuri Masters, ndetse yasoje asaba abatarakizwa kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, avuga ko gukizwa ari inkingi y’iterambere ry’umwana mu by’umwuka, kandi abwira abari aho bose muri rusange ko nta kintu kiryoha nko kuba muri Yesu. Yashimye ubuyobozi bw’ishuri bwiyemeje gutangira igikorwa cyo gushaka icyumba kizajya cyitirirwa Power of the Cross Ministries mu kigo.