Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 22 Mata
Turi ku wa 22 Mata 2026.Ni Umunsi Mpuzamahanga wo Kwita ku Mubumbe w’Isi. (Earth Day)Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1991: Umugaba mukuru w’ingabo z’u Buifaransa LANXADE yise FPR “Inyeshyamba z’Abagande b’Abatutsi.”1994: Ababikira babiri b’i Huye barimo Mukangango Consolata uzwi nka Soeur Gertrude na Mukabutera Julienne uzwi nka Sœur Kizito, banze kwakira Abatutsi […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 20 Mata
Turi ku wa 20 Mata 2026.Ni Umunsi wo kuzirikana Abakorerabushake no kwishimira umusanzu wabo muri sosiyete.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1947: Umwami Mutara III Rudahigwa yambitswe impeta yari yagenewe n’ Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Pio XII.1994: Rosalie Gicanda ni bwo yishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.1994: Abatutsi benshi […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 18 Mata
Turi ku wa 18 Mata 2026.Ni Umunsi Mpuzamahanga wa Radiyo zitari iza Kinyamwuga zikora hatagamijwe ubucuruzi.(Amateur)Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro ku Kibuye. Uyu yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ahanishwa igifungo cya burundu.1994: Ingabo za RPA zari zishamikiye kuri […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 17 Mata
Turi ku wa 17 Mata 2026.Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kumenyekanisha indwara ya Hemophilia itera kuva cyane kubera kutavura kw’amaraso.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1994: Leta yiyise iy’Abatabazi yashyizeho ba Perefe bashya bagombaga kwihutisha Jenoside muri za Perefegitura.1994: Abatutsi benshi biciwe ku cyobo cyo ku Muhima hafi y’Akagari ka Rugenge.2017: Hashinzwe Urwego rw’Ubugenzacyaha […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 16 Mata
Turi ku wa 16 Mata 2026. Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ijwi hazirikanwa akamaro karyo mu itumanaho. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1994: Muri Rukumberi habaye igikorwa cyiswe icyo gukubura Abatutsi hagamijwe kumaraho abari bagiye barokoka nk’uko byigambwe na Depite Mutabaruka Sylvain nyuma y’uko uwo munsi hishwe abarenga ibihumbi 10 muri uwo murenge.1994: […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 10 Mata 2026Turi ku wa 10 Mata
Turi ku wa 10 Mata 2026. Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abavandimwe.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1994: Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze iminsi itatu itangiye gukorwa, Abasenyeri gatolika banditse ibaruwa ivuga ko bababajwe n’urupfu rwa Habyarimana, ntibamagana Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi muri icyo gihe.1994: Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri guverinoma yakoraga […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 6 Mata
Turi ku wa 6 Mata 2026.Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu badashamadukira ibyo gukora imibonano mpuzabitsina.Ni n’umunsi mpuzamahanga wa siporo igamije iterambere n’amahoro.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1994: Indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Général Major Juvénal Habyarimana yararashwe, apfana na Ntaryamira wayoboraga u Burundi.Nyuma y’ihanurwa ry’iyo ndege (Falcon 50) yari itwaye Perezida Habyarimana […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 2 Mata
Turi ku wa 2 Mata 2026. Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kumenyekanisha indwara y’igwingira ry’ubwonko ya Autism.Ni n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ibitabo byagenewe Abana. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1990: Perezida Habyarimana Juvénal yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Bufaransa aho yari agiye gusaba ubufasha mu bya gisirikare ngo abashe guhangana n’Ingabo za RPA zari […]
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 1 Mata
Turi ku wa 1 Mata 2026.Ni umunsi wamamaye hirya no hino ku Isi nk’uwo kubeshya.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1910: Rukara Rwa Bishingwe yivuganye Padiri w’Umufaransa, Paulin Loupias kuri Nyabungo mu Burera. 1994: Mbere y’iminsi itandatu gusa ngo hatangire Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Jenerali Majoro Déogratias Nsabimana wari Umugaba Mukuru w’Ingabo […]
PACIS TV yafunguye ishami i Kabgayi yasabye kuba umuyoboro w’amahoro n’iterambere
Ku Munsi Mukuru wa Mashami, muri Paruwasi Bazilika ya Kabgayi habereye ibirori byatangiwe n’Igitambo cya Misa, bikomereza ku muhango wo gufungura ku mugaragaro ishami rishya rya PACIS TV. Iri shami ryatashywe na Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa. Mu butumwa bwe, Musenyeri Ntivuguruzwa yagaragaje ko PACIS TV ari igikoresho gikomeye cyo kugeza […]