Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 29 Kamena
Turi ku wa 29 Kamena 2026.
Seychelles irizihiza ubwigenge yabonye mu 1976 yigobotoye ubukoroni bw’u Bwongereza.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1952: Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe ryabaye ku nshuro ya mbere ryegukanwa n’umunya-Finlande, Armi Kuusela.
1958: Brésil yatwaye Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru itsinze Suède 5-2, harimo ibitego bibiri bya Pelé.
1986: Argentine yatwaye Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru itsinze u Budage 3-2.
2007: Ikigo cya Apple (…)
Turi ku wa 29 Kamena 2026.
Seychelles irizihiza ubwigenge yabonye mu 1976 yigobotoye ubukoroni bw’u Bwongereza.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Peter na Mutagatifu Paul.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1952: Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe ryabaye ku nshuro ya mbere ryegukanwa n’umunya-Finlande, Armi Kuusela.

1958: Brésil yatwaye Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru itsinze Suède 5-2, harimo ibitego bibiri bya Pelé.
1986: Argentine yatwaye Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru itsinze u Budage 3-2.
2007: Ikigo cya Apple Inc. cyashyize hanze telefoni yacyo ya mbere ngendanwa kiyiha izina rya iPhone.
Mu muziki
2003: Album ya mbere ya Beyoncé “Dangerously in Love” yagiye ku mwanya wa mbere w’izikunzwe mu Bwongereza na Amerika itsindira n’ibihemo birimo icya Grammy.

Abavutse
1936: Havutse Kigeli V Ndahindurwa wabaye umwami wa nyuma w’u Rwanda.

2003: Jude Bellingham, Umwongereza ukinira Real Madrid.

Abapfuye
1992: Mohamed Boudiaf wayoboye Algérie.
2024: Princess Lalla Latifa, umugore w’Umwami wa Maroc.