Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 27 Nyakanga
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 27 Nyakanga

Turi ku wa 27 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 208 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 157 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwizihiza ubuzima bwa ba sekuru na ba nyirakuru b’abantu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2018: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ibikorwa bya Volkswagen byo guteranyiriza imodoka zayo mu Rwanda.
1989: Indege yo muri Koreya yendaga kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Tripoli muriLibya, yakoze impanuka abantu 75 mu (…)

Turi ku wa 27 Nyakanga 2026.

Ni umunsi wa 208 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 157 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwizihiza ubuzima bwa ba sekuru na ba nyirakuru b’abantu.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Celestin, Simeon na Mutagatifu Pantaleon.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2018: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ibikorwa bya Volkswagen byo guteranyiriza imodoka zayo mu Rwanda.

1989: Indege yo muri Koreya yendaga kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Tripoli muri Libya, yakoze impanuka abantu 75 mu 199 bari bayirimo barapfa, inahitana abandi bane bari ku butaka.

1997: Abantu bagera kuri 50 biciwe mu bwicanyi bwabereye ahitwa Si Zerrouk muri Algérie.

2015: Umuntu witwaje imbunda yagabye igitero kuri Sitasiyo ya Polisi ya Punjab mu Buhinde, yica abantu barindwi anakomeretsa abandi benshi.

Mu muziki

2025: Lionel Sentore yagabiwe inka n’iyayo mu gitaramo yamurikiyemo Album yise Uwangabiye.

2025: Muri BK Arena hatangijwe iserukiramuco rya Giants of Afurika ku nshuro ya kabiri aho abaryitabiriye bataramiwe n’abahanzi barimo Kevin Kade, Alyn Sano, Ruti Joel, Mani Martin, Sherrie Silver na Sherrie Silver Foundation.

Abavutse

1953: Havutse Pierre-Célestin Rwigema wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

1994: Havutse Sherrie Silver wubatse izina ku ruhando mpuzamahanga mu byo kubyina.

Abapfuye

2015: Hapfuye Abdul Kalam wabaye Perezida w’u Buhinde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *