Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 25 Kamena
Turi ku wa 25 Kamena 2026.
Mozambique irizihiza ubwigenge yabonye mu 1975 yigobotoye ubukoroni bwa Portugal.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1938: Dr. Douglas Hyde yarahiriye kuba perezida wa mbere wa Irelande. 1950: Korea ya Ruguru yatangije intambara kuri Korea y’Epfo intambara yinjiwemo n’ibindi bihugu nk’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ku ruhande rw’iya Ruguru na Amerika ku rw’iy’Amajyepfo.
1978: Ibendera riranga abaryamana n’abo bahuje ibitsina (…)
Turi ku wa 25 Kamena 2026.
Mozambique irizihiza ubwigenge yabonye mu 1975 yigobotoye ubukoroni bwa Portugal.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu William Abbot.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1938: Dr. Douglas Hyde yarahiriye kuba perezida wa mbere wa Irelande.
1950: Korea ya Ruguru yatangije intambara kuri Korea y’Epfo intambara yinjiwemo n’ibindi bihugu nk’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ku ruhande rw’iya Ruguru na Amerika ku rw’iy’Amajyepfo.
1978: Ibendera riranga abaryamana n’abo bahuje ibitsina bahuriye mu muryango wa LGBTQ+ ryashyizwe ahagaragara ku nshuro ya mbere.
2024: Ibihumbi by’Abanya-Kenya bigabije ingoro y’inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu mu myigaragambyo gamaganaga izamurwa ry’umusoro ku bicuruzwa.
Mu muziki
1996: Umuraperi Jay-Z yasohoye album ye ya mbere ayita Reasonable Doubt.
2009: Uyu munsi wari uw’akababaro gakomeye mu bakunzi b’umuziki, ubwo hamenyekanaga inkuru y’urupfu rw’umunyabigwi, Michael Jackson ufatwa nk’umwami w’injyana ya Pop.

Abavutse
1946: Havutse Roméo Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

1966: Havutse Dikembe Mutombo Mpolondo Mukamba Jean-Jacques Wamutombo, umukongomani wubatse izina muri Basket ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

Abapfuye
1999: Fred Trump umunyamerika wari umenyerewe mu bucuruzi bw’amazu akaba na se wa Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.