18 July, 2026
1 min read

Polisi y’u Bwongereza yataye muri yombi umukinnyi wamenyekanye muri premier League

Umukinnyi wahoze akinira Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza (Three Lions) mu myaka yo muri 2010 ndetse wanakinnye muri Premier League, yatawe muri yombi na Polisi ya Essex akekwaho icyaha cyo kugerageza gufata ku ngufu, nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano mu Bwongereza. Uwo mugabo, utatangajwe amazina ye kubera impamvu z’amategeko, yafashwe ku Cyumweru ubwo yari agiye kwinjira muri […]

1 min read

Umuhungu wa Thiago Silva yasinyiye Chelsea

Isago Silva, umuhungu w’icyamamare Thiago Silva wahoze akinira Brazil n’ikipe ya Chelsea, yamaze gushyira umukono ku masezerano ye ya mbere y’umwuga muri iki kigugu cyo mu Bwongereza. Ibi bibaye nyuma y’imyaka amaze yitoreza mu ishuri ry’abato rya Chelsea aho yaryinjiyemo mu 2020 ubwo se yazaga gukina muri Premier League. Isago ufite imyaka 17, nk’uko se […]

2 mins read

Umunyamabanga mushya wa FERWAFA yatangaje ingamba azaniye ruhago y’u Rwanda

Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe, yatangaje ko yinjiye muri iri shyirahamwe azi neza ko amanyanga yo kugura no kugurisha imikino (Match Fixing) akigaragara mu mupira w’u Rwanda, kandi ko ababitungwaho urutoki bagomba kwitega ibigomba kubatungura vuba. Mu kiganiro yagiranye na RadioTV10, Mugabe yavuze ko nubwo FERWAFA idafite ububasha bwuzuye […]

1 min read

Tour du Rwanda yabonye umuyobozi mushya

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko Nkurayija Hubert ari we uhawe inshingano zo kuba Umuhuzabikorwa w’irushanwa rya Tour du Rwanda. Ibi byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, binyuze ku mbuga nkoranyambaga za FERWACY. Izi nshingano azaba azigiyemo asimbuye Kamuzinzi Freddy, wari usanzwe muri […]

2 mins read

KNC yatangaje ko yagiriye inama Guy Bukasa zatumye ahagama Al Hilal Omdurman

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yatangaje ko yagiriye inama umutoza wa Saint Eloi Lupopo, Guy Bukasa, mbere y’umukino w’amatsinda ya CAF Champions League hagati ya Saint Eloi Lupopo na Al Hilal Omdurman. Ku cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2025, Al Hilal Omdurman yagiye gukina umukino wa kabiri mu matsinda ya CAF Champions […]

1 min read

Umutoza wa APR FC yagaragaje intandaro y’umusaruro mubi ikipe iri kugira

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, ikipe ya APR FC yongeye gushidikanywaho n’abakunzi bayo nyuma yo kunganya na AS Kigali igitego 1–1, mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona waberaga kuri Kigali Pele Stadium. Ibyafatwaga nk’ibisanzwe byatangiye kuba nk’urusobe rw’amezi agoye kuri iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Nyuma y’umukino, umutoza mukuru Abderrahim Talib ntiyazuyaje kugaragaza ko […]

1 min read

Cole Palmer ashobora kubanza mu kibuga ku mukino wa Arsenal

Umukinnyi ukomeye wa Chelsea, Cole Palmer, yakize neza kandi yiteguye gukina umukino ukomeye wo ku Cyumweru ikipe ye izakiramo Arsenal kuri Stamford Bridge. Ibi byatangajwe n’umutoza Enzo Maresca nyuma y’icyumweru cyari cyuzuyemo impungenge ku bafana b’iyi kipe. Palmer w’imyaka 23 yari amaze iminsi hanze kubera imvune y’ino yatewe no gusitara agakubita ikirenge ku muryango mu […]

2 mins read

FERWACY yafashe ingamba zo kongera gutezimbere umukino w’amagare

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko rigiye kongera amarushanwa yo mu gihugu ndetse no kunoza gahunda y’imyitozo y’abakinnyi, hagamijwe kubaka urwego ruhamye rwatuma Team Rwanda ikomeza kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga. Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza muri Shampiyona Nyafurika ya 2025 yabereye muri Kenya, bagatahukana imidali 10. Irushanwa […]

1 min read

Hatangajwe igihe Bigirimana Abedi azagarukira nyuma y’imvune yagize

Umukinnyi wo hagati ukomoka mu Burundi, Bigirimana Abedi, ukina muri Rayon Sports, agiye kumara igihe cy’ibyumweru bitatu adagaragara mu kibuga nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune kimaze iminsi kimukurikirana. Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025, ubwo iyi kipe yambara ubururu n’umweru yasohoraga itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga […]