KNC yatangaje ko yagiriye inama Guy Bukasa zatumye ahagama Al Hilal Omdurman
Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yatangaje ko yagiriye inama umutoza wa Saint Eloi Lupopo, Guy Bukasa, mbere y’umukino w’amatsinda ya CAF Champions League hagati ya Saint Eloi Lupopo na Al Hilal Omdurman.
Ku cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2025, Al Hilal Omdurman yagiye gukina umukino wa kabiri mu matsinda ya CAF Champions League muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .
Uwo mukino wahuje ikipe ya Saint Eloi Lupopo na Al Hilal Omdurman warangiye amakipe anganyije igitego 1-1. Ni umukino wari wuzuyemo imbaraga nyinshi, nubwo Al Hilal yaburaga umukinnyi wayo witwa Girumugisha Jean Claude kubera ibihano bya CAF.
Nyuma y’umukino wa Gasogi United yatsinzemo Amagaju FC igitego 1-0, Kakooza Nkuliza Charles yasangije itangazamakuru uko yagiriye inama umutoza wa Saint Eloi Lupopo, Guy Bukasa, mbere y’umukino uheruka wa CAF Champions League, anagaragaza ko ibyo baganiriye byagize uruhare mu byavuye muri uyu mukino y’iyi kipe yakinnye.
KNC yagize ati: “Nabwiye umutoza Guy Bukasa ko Al Hilal Omdurman ifite imbaraga mu mayeri y’umukino, ariko mu gice cya kabiri cy’izamu ifite ikibazo gikomeye kuko imipira yabo ica gusa ku mpande, kandi nta muvuduko bagira.
“ Nk’uko nabivuze, Girumugisha Jean Claude ni umukinnyi w’ingenzi, ariko ntaho ataniye n’abakinnyi ba Amagaju FC nk’uwa Mapoli Yekeni cyangwa Pimpongo wa Mukura.”
Umuyobozi wa Gasogi United yongeyeho ko imikinire ya Girumugisha ifite imbaraga mu mayeri, ariko ko hari ibikenewe gukosorwa kugira ngo iyo kipe itsinde ibitego byinshi.
Kakooza kandi yagarutse ku mukino ukurikira, aho Gasogi United izakina na Al Hilal Omdurman. Yavuze ko nta bwoba bafitiye iyi kipe, ahubwo bafite gahunda yo kugaragaza uburyo shampiyona y’u Rwanda ikinwa.
Yagize ati: “Tuzaza twarushijeho gukora cyane, nta bwo tuzaza twiteguye gushaka inota rimwe gusa. Tuzafungura, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi kipe ya Al Hilal Omdurman ibone ko Gasogi United yateye imbere.”
Amanota 4 Al Hilal Omdurman yabonye yayihaye umwanya wa kabiri muri iri tsinda, nyuma yo kunganya na Saint Eloi Lupopo,inyuma ya Mamelodie Sundowns.
