Bonnie Mugabe yagizwe umunyamabanga mushya wa FERWAFA
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyirahamwe, Biteganyijwe ko imirimo ye azayitangira i tariki ya 1 Ukuboza 2025. Mugabe, usanzwe azwi cyane mu nzego z’umupira w’amaguru mu Rwanda no hanze yarwo, afite ubunararibonye n’ubuhanga bukomeye mu miyoborere y’umupira […]
Umutoza wa Rayon Sports yateguje impinduka zikomeye muri 11
Umutoza wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yatangaje ko hitezwe impinduka zikomeye mu bakinnyi 11 bazatangira ku mukino iyi kipe izakiramo AS Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda. Ibi Ferouz yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo ku wa Kane, aho yeruye ko gutsindwa na APR FC […]
Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yakatiwe gufungwa iminsi 30
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye umwanzuo wa nyuma ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwa Kalisa Adolphe Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, rutegeka kumugumisha muri kasho mu gihe ubucamanza bukomeje kumukurikiranaho ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano. Iki cyemezo cyemejwe ku wa 20 Ugushyingo 2025, nyuma yo gusuzuma ubujurire yari yaherutse gutanga nyuma […]
Hakim Sahabo ashobora kwerekeza muri shampiyona y’u Butaliyani
Umukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda, Hakim Sahabo, ukinira Standard de Liège mu Bubiligi, akomeje gukurura amaso y’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi, cyane cyane ayo mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani. Amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu Butaliyani aragaragaza ko Atalanta na Bologna zimaze igihe zikurikirana bya hafi imikino ye, mu rwego rwo kureba niba yazaba umwe […]
Ikipe ya Al Hilal SC yashimiye perezida wa Repubulika y’u Rwanda
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani, imaze iminsi ikorera ibikorwa byayo mu Rwanda, yatangaje ko yiteguye umukino wa mbere w’Itsinda C muri CAF Champions League izakiriramo MC Alger yo muri Algeria kuri Stade Amahoro. Uyu mukino uteganyijwe gukinwa ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, umukino w’amateka ku mpande zombi. Mu butumwa […]
Menya uko APR FC yatangiye imyitozo ihagaze
APR FC, yongeye gusubukura imyitozo yayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2025, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe cyari cyahawe abakinnyi n’umutoza Abderrahim Taleb. Ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi benshi b’abanyamahanga, gusa abakina mu Amavubi bo bari bagifite ikiruhuko bahawe nyuma y’umukino wa gishuti baherukaga gukina. Amavubi amaze iminsi itatu mu mwiherero watangiye […]
Manchester United ishobora kubura rutahizamu wayo mu gihe kingana n’ibyumweru bine
Manchester United yongeye kwisanga mu bibazo by’imvune nyuma y’aho rutahizamu Benjamin Sesko yavunikiye mu mukino banganyijemo na Tottenham Hotspur tariki ya 8 Ugushyingo. Ni umukino waberaga i Londres, aho uyu musore w’imyaka 22 yinjiye mu gice cya kabiri ariko ntiyawurangiza kubera ikibazo cy’ivi yahise agira. Sesko, wageze muri United muri Kanama avuye muri RB Leipzig […]
CAF yatangaje abakinnyi batatu ba nyuma mu bihembo byayo
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje urutonde rw’abakinnyi batatu bageze ku cyiciro cya nyuma mu guhatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ku mugabane w’Afurika, aho Achraf Hakimi, Mohamed Salah na Victor Osimhen ari bo bahatanira igihembo gikomeye kurusha ibindi ku mugabane. Achraf Hakimi, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Maroc, ni umwe mu bakinnyi bamaze gukomeza kwandika […]
CAF irateganya gufata umwanzuro ku busabe bwa Al Hilal SC na Al Merreikh
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) iritegura gutanga umwanzuro wa nyuma ku busabe bwa Al Hilal SC na Al Merreikh, amakipe yo muri Sudani aheruka gusaba gukorera ibikorwa byayo by’imikino mu Rwanda kubera ikibazo cy’umutekano wo mu gihugu bakomokamo. Komite Nyobozi ya CAF izaterana ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, ikaba ari yo […]
Yanga Africans yahaye akazi umutoza Pisto Mosimane
Ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzaniya yamaze guha akazi umutoza ukomeye muri Afurika no ku Isi mu makipe y’abato babo batarengeje imyaka 11,13,15, nk’umutoza ugiye guhugura abatoza b’ayo makipe muri gahunda bise “Yanga Soccer School”. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025, ni bwo Yanga Africans yerekanye Dr Pisto Mosimane nk’umutoza ugiye […]