Manchester United ishobora kubura rutahizamu wayo mu gihe kingana n’ibyumweru bine
Manchester United yongeye kwisanga mu bibazo by’imvune nyuma y’aho rutahizamu Benjamin Sesko yavunikiye mu mukino banganyijemo na Tottenham Hotspur tariki ya 8 Ugushyingo.
Ni umukino waberaga i Londres, aho uyu musore w’imyaka 22 yinjiye mu gice cya kabiri ariko ntiyawurangiza kubera ikibazo cy’ivi yahise agira.
Sesko, wageze muri United muri Kanama avuye muri RB Leipzig ku giciro cya miliyoni £74, yari amaze iminsi agaragaza ko arimo kwiyakira neza mu buryo bw’imikinire ya Ruben Amorim.
Nubwo yongereraga imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe, ibintu byahindutse mu buryo butunguranye ubwo yafataga ivi agahita asaba gusimburwa.
Ubwo umukino wari urangiye, umutoza Ruben Amorim yavuze ko atari yamenya neza uburemere bw’iyi mvune, ariko amakuru ava mu bakinnyi n’abaganga ba United yagaragaje ko ikibazo atari icy’igihe kirekire nk’uko bamwe bari babiketse.
Nyamara n’ubwo bagerageje guturisha abafana, byaje kwemezwa ko Sesko atazakina imikino ya Slovenia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi, bityo bigahita bitanga ishusho y’uko ikibazo gifite uburemere bwo kumushyira hanze nibura ibyumweru bine.
Ibyo bivuze ko uyu rutahizamu ashobora kuzasubira mu kibuga ari mu ntangiriro za Mutarama 2026, ariko kugeza ubu igihe nyakuri azamara hanze kiracyategerejwe ku buryo bwizewe.
Amorim ategerejwe kugira icyo abivugaho mu kiganiro n’abanyamakuru giteganyijwe mu cyumweru cy’imikino ya Premier League, mbere yo kwakira Everton kuri Old Trafford kuwa Mbere saa mbili z’ijoro.
Iyi mvune izahura n’indi mpungenge Manchester United yari isanzwe ifite, kuko Abataka bayo babiri barimo Bryan Mbeumo na Amad Diallo bari mu bazitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc kuva tariki ya 21 Ukuboza.
Benjamin Sesko, wari umaze gutsinda ibitego bibiri mu mikino 12 amaze gukinira United, yafatwaga nk’umwe mu bakinnyi bari gutangira kuziba icyuho cyagaragaraga mu busatirizi bw’iyi kipe.
