Yanga Africans yahaye akazi umutoza Pisto Mosimane
Ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzaniya yamaze guha akazi umutoza ukomeye muri Afurika no ku Isi mu makipe y’abato babo batarengeje imyaka 11,13,15, nk’umutoza ugiye guhugura abatoza b’ayo makipe muri gahunda bise “Yanga Soccer School”.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025, ni bwo Yanga Africans yerekanye Dr Pisto Mosimane nk’umutoza ugiye gufasha abandi batoza bagenzi be b’amakipe mato, aho agomba gukurikirana abo batoza abaha ubumenyi buzabafasha kwigisha abo bana biyo kipe gutera imbere mu myaka iri imbere.
Pisto John Mosimane Hamilton ni umutoza ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo afite imyaka 61 y’amavuko.
Pisto ni we mutoza w’Umunyafurika umaze gutwara inshuro nyinshi CAF Champions League aho amaze kucyegukana inshuro eshatu, yabikoze atoza ikipe ya Al Ahly inshuro ebyiri ndetse n’indi nshuro atoza Mamelodie Sandowns.
Pisto Mosimane kandi niwe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wo gutangiza ibyo bikorwa by’amashuri ya bato ba Yanga Africans.
Umuhango wose wari uyobowe na Eng. Hersi Ally Said uyobora Yanga Africans, yasobanuye impamvu bifuzaga Pisto Mosimane nk’umutoza wabafashiriza abana.
Ati “Twavuganye na Pisto Mosimane nk’umutoza wenyine wari usigaye twifuzaga ko ariwe wahugura abatoza bacu b’amakipe y’urubyiruko”.
Eng. Hersi Ally Said, kandi yakomeje avuga ko batazagarukira mu mujyi wa Dar es Salaam bashaka abo bana, ahubwo bazazenguruka igihugu cyose.
