Category: ABAHANZI
Euphta N yatangaje ko Yesu Kristo ari we wamwambitse ubuzima bushya abinyujije mu ndirimbo ye nshya “Byabaye Bishya”
Umuramyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Euphta N, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Byabaye Bishya”, irimo ubutumwa buhamye bwo guhinduka bushingiye ku kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Ni indirimbo ishimangira ubuzima bushya umuntu abonera muri Kristo, ikavuga uburyo amateka y’icumu n’imigenzo ishaje isimburwa n’ubuzima bushya burimo amahoro n’umucyo w’Imana. Mu magambo agize iyi ndirimbo, Euphta N agaragaza […]
El Bethel Choir ya ADEPR Kacyiru yashyize hanze indirimbo nshya “Mbega Urukundo” igaruka ku gakiza ka Kristo twahawe kubuntu
Korali El Bethel ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, itorero rya Kacyiru rikorera muri Paroisse ya Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, yamuritse indirimbo nshya yuje ubutumwa bwimbitse ivuga ku rukundo rwa Yesu n’agakiza yahesheje abantu ku musaraba. Iyo ndirimbo yiswe “Mbega Urukundo” ikubiyemo amagambo agaragaza uko umuntu yisanze mu cyaha no mu isoni, ariko agakizwa n’ubuntu […]
Abarebaga umukino wa APR FC na Pyramids bahuye n’isanganya
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kabura, Umurenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza ho mu ntara y’Uburasirazuba inkuba yakubise abaturage 16 bari bateraniye mu rugo rw’umuturage bareba umukino wa APR FC na Pyramids FC. Muri abo 16 bari mu nzu, umunani nibo bagize ibibazo by’uburwayi […]
Rutahizamu wa Rayon Sports ahangayikishijwe n’abari kumwiyitirira
Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, Asman Ndikumana , yasabye abantu byumwihariko abamukunda kumufasha kurega (report) umuntu ukomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga. Uyu muntu akoresha amazina (username) ya “asman_ndikumana” amwiyitirira ku rubuga rwa Instagram aho mu bimuranga cyangwa “Bio” ye yagaragaje ko ari umukinnyi wa Rayon Sports akaba akurikirwa n’abantu 1994. Ndikumana Asman […]
Shiloh Choir yongeye gushimangira isezerano ryo kubaho muri Kristo ibinyujije mundirimbo “Nahisemo Yesu”
Korali Shiloh, ikorera ivugabutumwa mu Itorero ADEPR, Paruwasi ya Muhoza mu karere ka Musanze, yashyize hanze indirimbo nshya yuje ubutumwa bwo kwizera no kwemera Kristo nk’umucunguzi, yitwa “Nahisemo Yesu”. Iyi ndirimbo ishingiye ku butumwa buhamagarira abantu guhitamo Yesu nk’umwami w’amahoro, umurinzi w’ubuzima bw’ubu n’ubuzaza. Mu magambo yayo, haragaragaramo icyizere cy’umukristo wemera ko ubuzima bw’iteka bubonerwa […]
Korali Umubwiriza ADEPR Busanza yasohoye indirimbo nshya ivuga ku butwari bwa Eliya n’imbaraga z’Imana
Korali Umubwiriza yo muri ADEPR Busanza yongeye kugaragara mu bihangano bifasha abakristo kuzirikana imbaraga z’Imana, ishyira hanze indirimbo nshya yise “Eliya n’abahanuzi ba Bayari.” Ni indirimbo ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya igaruka ku bahanuzi ba Bayari n’umuhanuzi Eliya, aho habaye impaka ku Mana y’ukuri. Mu butumwa bw’indirimbo, Korali isobanura uko Eliya yahamagaye abahanuzi ba […]
Danny Usengimana yagize icyo atangaza nyuma yo kubatizwa
Rutahizamu w’Umunyarwanda wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, Danny Usengimana, yashyize ahagaragara ko yahisemo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, nyuma yo kubatirizwa mu mazi menshi. Ibi yabitangaje mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ibihe by’umubatizo we. Usengimana, yamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru ubwo yabaga umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda […]
Ikipe ya Tottenham igiye kumara iminsi idafite rutahizamu wayo
Rutahizamu w’ikipe ya Tottenham Hotspur, Dominic Solanke, yamaze kubagwa nyuma yo kugira ikibazo cy’akabombari ku kuguru kw’iburyo. Uyu mukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko yaherukaga kugaragara mu kibuga ku wa 23 Kanama ubwo Spurs yakinaga na Manchester City. Ku munsi wo ku wa Mbere, yongeye gusiba mu myitozo ya Tottenham mbere y’uko iyi kipe ijya guhatana na […]
“Ihumure” indirimbo ishimishije ya Inkurunziza Family Choir itwibutsa gukomera no kwiringira Imana
Korale Inkurunziza Family yongeye gukora mu nganzo maze bashyira hanze indirimbo “Ihumure”, indirimbo yongera kwibutsa abizera Imana gukomera, kwiringira Imana no gukomeza kugira icyizere cy’ejo hazaza. Iyi ndirimbo ikomeje guhumuriza no kugarurira benshi icyizere cyane bakunda indirimbo zo kuramya no guhmbaa Imana, yashyizwe hanze ku wa 27 Nzeri 2025, ku muyoboro w’iyi Korale ari wo […]
Theo Bosebabireba mu giterane kizasiga imiryango 140 itishoboye ifashijwe
Mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajaruguru hagiye kubera igiterane kidasanzwe mu ivugabutumwa cyatumiwemo umuhanzi Theo Bosebabireba, gifite intego yo gutuma abantu bakizwa ndetse kikazasiga imiryango 140 itishoboye ifashijwe. Ni igiterane kizaba tariki 25 Ukwakira 2025, cyiswe ‘Garuka Live Concert’ kikazabera mu Murenge wa Cyanika ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kidaho ahazwi nko ku Gisayu. […]