Category: IMIKINO
Umukinnyi Jean Claude Girumugisha yahagaritswe imikino itatu n’ihazabu ry’ibihumbi 5$
Rutahizamu w’Umurundi uca ku mpande wa Al Hilal Omdurman yahagaritswe imikino itatu adakina n’ihazabu ry’ibihumbi 5$ kubera imyitwarire mibi yamuranze nyuma y’umukino batsinzemo MC Alger muri CAF Champions League. Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika, yahagaritse Rutahizamu Jean Claude Girumugisha nyuma yuko bigaragaye yagize imyitwarire mibi mu kibuga ku mukino batsinzemo MC Alger ibitego 2-1 muri […]
Cristiano Ronaldo nyuma yo guhabwa ikarita itukura mu ikipe y’igihugu yafatiwe umwanzuro na FIFA gusa ntabwo uvugwaho rumwe
Umwanzuro impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, yafashe kuri rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, wo guhanishwa gusiba umukino umwe kubera ikarita y’umutuku yabonye, ntabwo uvugwaho rumwe. Ni ikarita y’umutuku yabonye mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 Portugal yatsinzwemo na Ireland ibitego 2-0. Uku guhanishwa gusiba umukino umwe byahise bituma Cristiano Ronaldo […]
Darko Novic yongeye gukomoza ku ikipe ya APR FC yatoje
Mu gihe shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka w’imikino yiyongereyemo amakipe abiri yo muri Sudani [ Al Hilal na Al Merreikh] ,umutoza Darko Novic yatangaje ko atabasha kwemeza niba yari gutwara igikombe iyo agumana na APR FC. Darko Novic yatoje APR FC mu mwaka ushize w’imikino, baza gutandukana bageze mu mikino ya nyuma. Nyuma y’aho, iyi […]
UCL : Arsenal ikomeje kuziyoboza inkoni y’icyuma; Uko imikino yose yagenze
Arsenal yongeye kugaragaza ko iri mu bihe byiza muri uyu mwaka w’imikino, itsinda Bayern Munich ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions League wabereye kuri Emirates Stadium mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025. Ni umukino wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi, kuko wahuzaga […]
Muri Champions League ikipe ya Arsenal yihanije ikipe ya Bayern Munich: Haribazwa uzahagarika iyi kipe?
Arsenal yatsinze Bayern Munich ibitego 3-1 mu mikino w’Umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions League wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025 kuri Emirates Stadium. Uyu mukino wari utegerejwe cyane watangiye wihuta amakipe yombi asatirana agerageza uburyo bw’ibitego. Ku munota wa 22, Arsenal yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Julian […]
Samuel Uwikunda yashyizwe mu bazasifuza igikombe cya Afurika
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yashyize hanze urutonde rwa nyuma rw’abasifuzi bazayobora imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 ,ndetse Umunyarwanda Samuel Uwikunda ari mu batoranyijwe nk’abasifuzi bo hagati bazitabira iri rushanwa rikomeye. Ni ku wa Kabiri CAF yasohoye uru rutonde, rugaragaza ko Uwikunda ari we Munyarwanda rukumbi uzaserukira igihugu muri iri rushanwa rizabera muri […]
Ikipe ya Chelsea yanyagiye bikomeye Fc Barcelona mu mukino wa Champions League
FC Barcelone yari ifite icyizere cyinshi mbere yo guhura na Chelsea, yageze mu Bwongereza inyagirwa ibitego 3-0 irushanwa cyane mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions League. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Ugushyingo 2025, ni bwo ku bibuga byo mu bihugu bitandukanye hakiniwe imikino y’Umunsi wa Gatanu wa UEFA […]
Intandaro y’ikarita y’umutuku ya Idrissa Gueye ku ikosa yakoreye mugenzi we bakinana mu ikipe imwe
Mu mukino wari ukomeye hagati ya Manchester United na Everton, wasize inkuru ikomeye y’umukinnyi wasohowe mu kibuga kubera gukubita mugenzi we bakinana. Idrissa Gueye, umukinnyi wo hagati w’imyaka 36, yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita Michael Keane nyuma yo gutongana ku munota wa 13 w’umukino 3. Byatangiye ubwo ishoti rya Bruno Fernandes yatereye inyuma gato […]
Muri shampiyona y’Ubwongereza umukinnyi yahawe ikarita itukura nyuma y’uko akubise umukinnyi bakinana
Idrissa Gana Gueye ukinira Ikipe ya Everton yahawe ikarita itukura mu minota ya mbere y’umukino batsinzemo Manchester United, nyuma yo gukubita mugenzi we Michael Keane ku wa Mbere. Byabaye ubwo Bruno Fernandes yari ahushije uburyo bwashoboraga kuvamo igitego, Gueye na Keane batangira gushyamirana ku munota wa 13. Amashusho y’umukino yagaragaje myugariro Keane asunika Gueye inshuro […]
Umutoza wa Rayon Sports yateguje impinduka zikomeye muri 11
Umutoza wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yatangaje ko hitezwe impinduka zikomeye mu bakinnyi 11 bazatangira ku mukino iyi kipe izakiramo AS Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda. Ibi Ferouz yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo ku wa Kane, aho yeruye ko gutsindwa na APR FC […]
