IBARUWA IFUNGUYE YA KWIZERA
Kwizera Olivier & Guhusha penaliti:

1-Guhusha penaliti ni ibintu bisanzwe kuko hari n’igihe yari kuyihusha ari iya Gatandatu mu gihe bari kuba bageze kuri 5:5 impande zombi.
2-Kuba Kwizera Olivier yateye penaliti ari uwa Kabiri si ikosa ridasanzwe ahubwo ntibikunze kubaho ko umunyezamu apangwa hafi mu gutera penaliti. Akenshi usanga atera iya kane, Gatanu, Gatandatu kuzamura kuko icyo gihe abahanga bateganya ko nibura abakinnyi bamwe na bamwe baba bashirutse ubwoba n’igitutu.
3-Kwizera ntiyakabaye uwo kubyegekaho kuko gutera penaliti hazamo na “Facteur Chance” kuko urasubiza amaso inyuma ugasanga nka Ndikumana Asouman usanzwe ari amahitamo ya mbere kuri penaliti za Rayon Sports nawe yarayihushije mu gihe iyo hagati mu mukino yari yayiteye neza 🤷♂️.
4-Mu by’ukuri rero uyu munsi umuntu wifuza iterambere rya Rayon Sports ntabwo yakabaye ahugira kuri Kwizera Olivier no guhusha penaliti ngo abihuje 100% no kuba ikipe yabuze igikombe cy’Amahoro cya 2026 kuko iyi kipe ibibazo imazemo iminsi Abarayons ubwabo barabizi ko kubatwariramo igikombe byari bigoye.

Abo bireba nibicare bubake ikipe ifatika batitanye ba mwana kuko uretse no kurenganya abakinnyi, uyu munsi ntacyo Haringingo Francis atari yagerageje ariko urashungura ugasanga afite abakinnyi bacye cyane batanga umusaruro urimo ikinyuranyo.