IMANA NIMBA IBAHO ITABARE OLIVIER KWIZERA

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports ntibishimiye kubona umunyezamu Kwizera Olivier atera penaliti, aho kuri iyi nshuro atahiriwe nk’uko byari byagenze kuri Police FC muri 1/4, ahubwo akayihusha.
Uwitwa Urinde Wiyemera kuri X, yagize ati “Reka mbwire Rayon Sports, ibi bintu mukora byuzuyemo umwanda . Muzi ryari Kwizera Olivier atera penaliti, noneho bikaba kuri penaliti ya kabiri? Ibi ntabwo ari ukugaragaza ubunyamwuga buke? Hari ibintu ndeba umujinya ukanyica kandi turababaye cyane. Uyu mupira nzaba mbarirwa.
Ubwo Haringingo Francis yari ageze muri Rayon Sports, mbere yo guhura na APR FC muri Shampiyona, mu mukino warangiye ari igitego 1-1, yavuze ko “afise plan”.
Kuva icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports bakunze gukoresha ijambo “dufise plan” kuri buri mukino.
Nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro, APR FC yagize iti “Ngo bafise iki?” kuri ‘graphique’ igaragaza uko umukino urangiye.
Mu magambo yayikurikije, APR FC yongeyeho iti “Zarabashiranye Tuzahure ubutaha.”