IBARUWA YA RUTAHIZAMU WA APR FC Cheikh Djibril Ouattara

Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara yabwiye abakunzi ba APR FC ko agihari ntaho yenda kujya.
Ni nyuma y’inkuru zagiye zitambuka mu minsi yashize bamwe bavuga ko uyu rutahizamu waje muri Mutarama 2025 ari ku mpera z’amasezerano ye, aho yasinye umwaka n’igice muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Aganira Jean de la paix , yavuze ko na we byamugezeho ariko atari ukuri yasinye imyaka ibiri rero agifite amezi 6 muri APR FC.
Ati “Nanjye byangezeho ngo nsoje amasezerano. Ntabwo ari byo njye ndacyari kumwe na APR FC, ndacyafite andi mezi atandatu hano.”
Uyu rutahizamu wirinze kuba yavuga niba ateganya kongera amasezerano muri APR FC cyangwa azasoza ayo afite akagenda, ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini iyi kipe abakunzi bayo batifuza ko yagenda.Kugeza ubu ni we rutahizamu uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino aho afite ibitego 16 mu gihe habura imikino ibiri ngo shampiyona irangire.