Ubutumwa bwiza mu birori byose: Uburyo bushya bwa Levites Band bwo gukora ivugabutumwa ahantu hose
Itsinda Levites Band ryatangaje icyerekezo n’umuhamagaro waryo mu murimo w’ivugabutumwa rinyuze mu muziki wa GospelItsinda rya Levites Band ryatangaje ku mugaragaro icyerekezo n’umuhamagaro waryo wo gukorera Imana binyuze mu muziki wa gospel ugezweho, wuje ubuhanga ndetse unarangwa n’imbaraga za Mwuka Wera. Iri tsinda rigamije gukoresha impano zaryo mu gutanga ubutumwa bwiza bw’agakiza, rikagera kuri bose aho bari hose, rikabagezaho urukundo rw’Imana.
Abagize Levites Band bagaragaza ko bahisemo uyu murimo babitewe nuhamagaro bumva mu mitima yabo, aho bumva ko muzika ari ururimi rukomeye Imana ikoresha mu gukora ku mitima y’abantu. Intego yabo ni ugufasha abantu gusobanukirwa agakiza babonye muri Yesu Kristo, bakageza ubwo butumwa bwiza ku bandi kugeza ku mpera z’isi, binyuze ndirimbo zifite ijyana zigezweho n’ubutumwa bw’ubakiye ku jambo ry’Imana.Izina “Levites” ryatoranyijwe rifite igisobanuro gikomeye gishingiye kuri Bibiliya.

Muri Bibiliya, Abalewi bari baratoranyijwe by’umwihariko gukorera Imana mu mirimo yo kuyiramya no kuyihimbaza binyuze mu kuririmba no gucuranga. Ibi ni byo itsinda Levites Band rifata nk’ishingiro ry’intego yaryo, rigaharanira gukorera Imana mu kuri no mu mwuka.Ku bijyanye n’abagize itsinda, hatoranyijwe cyane cyane hashingiwe ku mpano bafite mu muziki, ariko kandi hanarebwa ku rukundo bagaragaza rwo gukorera Imana no ku mico irangwa no guca bugufi.Ubuyobozi
Levites Band igaragaza icyerekezo cyo kugeza ubutumwa bw’agakiza ku mpera z’isi
bw’itsinda buvuga ko atari impano gusa zirebwa, ahubwo n’imyitwarire n’umurava mu murimo w’Imana bigahabwa agaciro gakomeye.Levites Band itangaza ko izanye umuziki wa gospel uva ku mutima, uyobowe n’Umwuka Wera, ugamije gutuma abantu baramya Imana byimbitse, bishima kandi bakumva kubaho kwayo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Levites Band: Umushinga mushya uhuza umuziki, ivugabutumwa n’ibirori
Indirimbo zabo zigamije kuba umuyoboro wo guhumuriza, gukomeza no kongera ibyiringiro mu mitima y’abazumva.Ibishya byihariye muri Levites Band nuko yiyemeje kugeza umuziki wa gospel mu birori byose bishoboka, aho byaba ari mu bukwe, mu nama, mu birori byo kwizihiza imyaka n’ahandi hatandukanye.
Iri tsinda ryemeza ko nta mwanya n’umwe umuntu aba adashobora kumvamo ubuzima bw’Imana, ari na yo mpamvu bazajya bitabira ibirori byose batumiwemo, bakahageza ubutumwa bwa gospel mu buryo bujyanye n’igihe n’aho biri.
