TOP 7 Gospel Song of The Week: Indirimbo nshya z’Agakiza ziri guhembura imitima muri iki cyumweru
1 min read

TOP 7 Gospel Song of The Week: Indirimbo nshya z’Agakiza ziri guhembura imitima muri iki cyumweru

Abahanzi n’amakori bakomeje gukoresha impano zabo mu gukomeza imitima y’abizera, cyane cyane muri ibi bihe abantu benshi bakeneye amagambo y’ihumure, ibyiringiro n’imbaraga zituruka ku Mana. Muri iki cyumweru, Gospel Today yahisemo indirimbo ndwi nshya zigaragaza ubutumwa bukomeye kandi ziri gufasha benshi kongera kwizera no gukomera mu rugendo rwabo rwa gikristo.

1. “INKURU Y’AGAKIZA” – SHILOH CHOIR

“Inkuru y’Agakiza” itanga ubutumwa bwo kwiringira Imana no guha agaciro igikorwa cyayo cyo gukiza no guhindura ubuzima bw’umuntu.

2. “IJURU RIRAKWIBUTSE” – LIZA MUGISHA

Ijuru Rirakwibutse” ni indirimbo y’ihumure yibutsa uwacitse intege ko Imana itamwibagiwe, nubwo yaba ari mu bihe bikomeye.

3. “NTIWANDANGARANA” – DAVID KEGA

David Kega muri “Ntiwandangarana” aririmba ku Mana itajya itererana abayiringiye.

4. “AGIRA NEZA PE” – REDEMPTION VOICE

Redemption Voice izanye ubutumwa bwo guhamya ineza y’Imana.

5. “NARAMWIZEYE” – NEW MELODY CHOIR

New Melody Choir muri “Naramwizeye” yibanze ku kwizera Imana no kuyishingikirizaho uko ibihe byaba bimeze kose.

6. “IMBARAGA ZO GUSENGA” – IMPANDA CHOIR ADEPR SGEEM

Impanda Choir ADEPR SGEEM itanga ubutumwa bwibutsa abakristo imbaraga z’isengesho.

7. “BISUNIKE” – URUMURI CHOIR ADEPR RUKURAZO

Urumuri Choir ADEPR Rukurazo izanye ubutumwa bwo kudacika intege, isaba Imana gukora ibyananiranye.

Izi ndirimbo nshya zose zihuriye ku butumwa bwo gukomeza, guhumuriza no kubaka imitima. Zibutsa umuntu ko n’iyo yanyura mu bihe by’umwijima, atagomba gutakaza ibyiringiro, kuko Imana ikomeza kuba hafi y’abayiringira.

Ni indirimbo ushobora kumva mu gihe ushaka kongera imbaraga mu kwizera, kubona ihumure cyangwa kwibutswa ko Imana itajya itererana abayishaka n’umutima wose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *