Cyrus Azizi: Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kwigarurira imitima ya benshi muri Kenya
Cyrus Azizi ni umwe mu bahanzi bakizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Kenya, akaba akomeje kwigarurira benshi binyuze cyane mu bihangano bye bizwiho kugira ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro n’agakiza.
Kenya ni kimwe mu bihugu biri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba imaze gutera imbere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Umwe mu bahanzi bakunzwe kandi bamaze kwandika izina ryabo mu muziki wo kuramya ni Cyrus Azizi, umuhanzi ukiri muto ukomeje gukundwa n’abatari bacye ahanini biturutse ku ndirimbo ze ndetse n’igihagararo cye gitera benshi kumwibazaho.
Mu buhanzi bwe, Cyrus Azizi akunze kwibanda ku ndirimbo zifite ubutumwa bw’ukwemera, gushimira Imana no kwimakaza icyizere n’agakiza mu bakunzi b’umuziki we, bituma abona umwanya ukomeye mu muziki wo kuramya muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu mashusho y’indirimbo ze akunze gukoreshamo umugore we Sharon Keuku
Mu ndirimbo uyu muhanzi aheruka gushyira hanze yise “Umenishangaza,” yahaye abakiristu ihumure n’icyizere. Iyi ndirimbo nshya igaragaza uburyo agenda arushaho kwagura izina rye mu muziki wo kuramya Imana, atanga ubutumwa bwibanze ku kwizera, gushimira no ku buntu bw’Imana.
Muri iyi ndirimbo ifite imbaraga z’umwuka, Cyrus agaragaza uburyo Imana ikora mu buryo butangaje kandi butunguranye, ihindura ibihe bikomeye ikabigira ubuhamya, igahindura gushidikanya kukaba ibitangaza.
Mu ijwi rye ririmo amarangamutima n’ishyaka ryinshi, ashimira Imana ku migisha n’imbabazi zayo zitungurana, agaragaza ko ari Yo yonyine ishobora gutanga ubuntu butagereranywa.
Cyrus Azizi yagiye asohora indirimbo nyinshi ziri mu ndirimbo ze ziri mu albamu ye yitwa “Mwambie Yesu”, yasohotse tariki ya 10 Gicurasi 2024.
Iyi albamu ikubiyemo indirimbo zirimo Dunia, Enyangi, Mbombe, Mwambie Yesu, Nagokire Yeso Nanyanchete, Moyo Tulia, Ni Kwa Neema na Ni Mwema, zose zifite umwuka wo kuramya no gushimangira ukwizera mu bakunzi bo kuramya Imana.
Umuhanzi Cyrus Aziza, yashakanye byemewe n’amategeko na Sharon Keuku mu kwezi k’Ukuboza 2024 mu gihugu cya Kenya, nyuma y’urukundo rwatangiye bucece mu Bitaro byo mu Ntara ya Kisii aho bahuriye ku nshuro ya mbere.
Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’inshuti, umuryango n’abakunzi b’umuziki wo guhimbaza, cyane cyane ko Cyrus Aziza ari umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana muri Kenya.

Cyrus Azizi yashakanye na Sharon Keuku, ibintu byavugishije benshi bitewe nuko bagaragara nk’abana
Icyakora, nyuma y’ubukwe bwabo, hari abantu benshi babashidikanyagaho bitewe nuko bagaragara nk’abakiri bato cyane ku buryo batakabaye barashatse. Umuryango wabo ushingira ku kwizera, kwihangana no kubahana.
Umuziki wa Cyrus Azizi ukunzwe n’abakristu benshi kubera uburyo butambutsa ubutumwa bw’ivugabutumwa rituma abakunzi be bibanda ku Mana no ku gukura mu kwemera.
Indirimbo ze zifite amagambo asobanutse kandi akora ku mitima y’abazumva, bigatuma ziba igikoresho gikomeye mu musaruro w’ivugabutumwa no mu gusakaza ijambo ry’Imana.
Cyrus Azizi akomeje kuzamuka no kugira uruhare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Kenya ndetse n’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ahamagarira abakirisitu gukomeza kwizera no kumva ijambo ry’Imana binyuze mu njyana ye y’indirimbo zubaka.

Reba hano indirimbo “Umenishangaza” ya Cyrus Azizi
