Ubutumwa bwo gushima Imana bwumvikanye mu ndirimbo nshya “Amen” y’abanyarwenya bakomeye mu Rwanda
Abanyarwenya bamaze kwamamara mu Rwanda bakoze mu nganzo maze bashimira Imana mu ndirimbo nshya basohoye ku wa 25 Gashyantare 2026. Ni inndirimbo igaragaza impinduka n’ishimwe riturutse ku mitima y’abanyarwenya, kuri iyi nshuro bahisemo gushimisha Imana binyuze mu muziki wo kuramya no kuyihimbaza.
Abanyarwenya bakunzwe cyane mu Rwanda, Burikantu na Buringuni, bafatanyije na Jacky na Borah Nickita, bashyize hanze indirimbo nshya bise “Amen,” igamije gutanga ubutumwa bwimbitse ku rukundo rw’Imana, ubuntu bwayo n’imbaraga zayo mu guhindura ubuzima bw’umuntu.
Basanzwe bamenyerewe mu gusetsa no gushimisha abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo bitandukanye, kuri iyi nshuro bahisemo kwerekana ko impano yabo ishobora no gukoreshwa mu guhimbaza Imana no kuyishimira ibyo yakoreye ubuzima bwabo.
Muri iyi ndirimbo bagaragaza uko Imana yababaye hafi mu bihe bikomeye, bakerekana ko mu bihe by’intege nke n’agahinda, Imana ari yo buhungiro.
Bati: “Mana urahambaye mu kubaho kwanjye warahabaye, wanyegereye naniwe, iyo utahaba umenya mba narasaze.”
Bakomeza bashimangira ko yabakoreye ibirenze ibyo inshuti n’abavandimwe batashoboraga gukora, bakanakomoza ku ihumure rituruka ku Mana cyane igihe cy’amarira n’ibibazo.
Bararirimba bati: “Iyo narize bikandenga mwami uransanga ukampumuriza, ubu nta bibazo natinya, sintewe ubwoba n’abo babisha.”
Burikantu na Buringuni basanzwe ari abanyarwenya bamazee kubaka izina rikomeye mu Rwanda. Bamenyekanye mu biganiro bakorera ku muyoboro wa Youtube ndetse n’ibiganiro bagenda batanga mu bitaramo bitandukanye, byiganjemo ibyo gusetsa bityo bikabagira bamwe mu banyarwenya bakunzwe hano mu gihugu.
Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bwibutsa Abakirisitu ko gushima no kuvuga Amen atari amagambo gusa, ahubwo ari icyemezo cyo kwemera no kwiringira Imana mu bihe byose. Amen ya Burikantu na Buringuni Ft Jacky & Borah Nickita ni indirimbo ihamagarira abantu bose guhindukira, bakibuka aho Imana yabakuye bityo bakayishimira banayizera.
Reba hano indirimbo “Amen” ya Burikantu na Buringuni
