New Melody yateguye igitaramo gikomeye kizitabirwa na Bosco Nshuti
2 mins read

New Melody yateguye igitaramo gikomeye kizitabirwa na Bosco Nshuti

Umuramyi Bosco Nshuti, umwe mu batangije New Melody Choir, yemejwe nk’umushyitsi wihariye mu gitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana gitegurwa n’iri tsinda. Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti “Jesus The Healer”, kikazaba ku Cyumweru tariki ya 08 Werurwe 2026.Bosco Nshuti, uzwi cyane mu murimo w’ivugabutumwa abinyujije mu ndirimbo, agaruka mu gitaramo cya New Melody nk’umwe mu baririmbyi bazagira uruhare rukomeye mu kuyobora abantu mu bihe byo kuramya.

Kuba ari umwe mu bashinze iri tsinda, byitezwe ko azongera kwibutsa benshi inkomoko n’umuhamagaro New Melody ifite mu murimo w’Imana.Iki gitaramo kizatangira saa cyenda n’igice z’amanywa (3:30PM) kikazabera muri Solace Ministries Kacyiru, ahazwi nk’ahantu hahurira abakristo benshi mu bihe byo gusenga no kuramya.

New Melody Choir igeze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye bazahishuriramo igisobanuro cy’ubutumwa bwiza

Abategura iki gikorwa bagaragaje ko ari umwanya uzaba wihariye wo kwakira gukira, gukomezwa no guhabwa ibyiringiro.Uretse Bosco Nshuti, iki gitaramo kizanitabirwa n’abandi bakozi b’Imana bafite uruhare runini mu murimo w’ivugabutumwa, barimo na Pastor Didier, uzatanga ubutumwa bushingiye ku Ijambo ry’Imana, bujyanye n’insanganyamatsiko y’iki gikorwa ishingiye kuri Zaburi 103:3–5.

Abategura iki gitaramo batangaje ko intego yabo atari ugutegura igikorwa cy’imyidagaduro gusa, ahubwo ari ugushyiraho umwanya abantu bashobora guhura n’Imana mu buryo bwimbitse, bakakira gukira k’umubiri, k’umutima n’ukw’umwuka binyuze mu kuramya no kumva Ijambo ry’Imana.

igitaramo Evening of Worship Jesus The Healer kitezweho kuba igikorwa gikomeye kizasiga inkuru nziza nziza ku bazacyitabira. Abakunzi b’indirimbo zo kuramya n’abandi bakristo muri rusange barasabwa kwitabira ari benshi, bagategura imitima yabo kwakira ibyo Imana yabateguriye muri uwo mugoroba w’umugisha udasanzwe.

Umwe mu batangije New Melody, Bosco Nshuti, mu bazaririmba muri Evening of Worship

Bosco Nshuti yemejwe mu batumiwe mu gitaramo “Evening of Worship” cya New Melody
Umuramyi Bosco Nshuti utegerejwe mu gitaramo cyateguwe na New Melody Choir

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *